RFL
Kigali

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yavuze ibigwi Perezida Kagame mu ndirimbo ‘Migabo’ yashyize hanze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2019 13:45
0


Umuhanzi Cyusa Ibrahim wibanda ku njyana gakondo yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Migabo’. Yagaragajemo ibikorwa byivugira bya Perezida Paul Kagame amuvuga ibigwi n’ibyiza yagejeje ku banyarwanda nyuma y’imyaka 25 ishize u Rwanda rwiyubatse.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Migabo’ yasohotse kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2019. Agizwe n’iminota ine ndetse n’amasegonda 41’. Agaragaramo ababyinnyi b’Itorero Cyusa n’Inkera.

Yafatiwe mu kinigi mu karere ka Musanze ndetse no mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Iyi ndirimbo yumvikanamo ikinyarwanda cyumutse, inarimo kandi imbyino z’umuco gakondo, ndetse irimo byinshi mu bicurangisho gakondo.

Cyusa Ibrahim yatangarije INYARWANDA, ko asanzwe akunda cyane Perezida Kagame ari nayo mpamvu yamuhimbiye indirimbo yise ‘Migabo’ aririmbamo imigambi y’abagabo.

Yagize ati “Ndamukunda cyane! Guhimba uhimbira umuntu ukunda. Iyo urebye ibyo yatugejejeho; ukareba Ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda ukareba uko amahanga atuvuga ntibihagije ngo ube wamushima!! Impamvu namwise Migabo ni uko mbona ari migabo koko akaba ari migambi y'abagabo!!! Ahagarara ku ijambo rye.”

Mu gitero cya cyuma, uyu muhanzi aririmba agira ati “Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!”

Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.  

Soma: Yasezeye gukora muri Banki ayoboka injyana Gakondo! Urugendo rwa Cyusa Ibrahim murumuna wa Stromae

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CYUSA IBRAHIM

Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Migabo' yavuzemo ibigwi Perezida Kagame

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MIGABO' YA CYUSA IBRAHIM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND