RFL
Kigali

Umuhanzi Freeman apfukamye yaririmbiye umufasha we, Sgt Major Robert ahagurutsa abitabiriye ubukwe-AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:3/03/2019 8:47
2


Umunyamuziki Freeman wakunzwe mu ndirimbo nka Ntibikabeho, Igikomangoma n'izindi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2019 yasezeranye imbere y'Imana na Belyse.



Hari hashize igihe umuhanzi Freeman na Belyse bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo, dore ko batangiranye n'uyu mwaka wa 2019 ubwo bashyiraga hanze ifoto y’integuza (Save the date) ku bukwe bwabo.

Kuri uyu wa Gatandatu wari umunsi uhiga iyindi, aho Freeman na Belyse basezeraga urungano rw'inkumi n'abasore bagasezerana kuzabana akaramata. Imihango y'ubukwe bwabo yabereye mu karere ka Gasabo naho gusezerana imbere y'Imana bikaba byabereye muri kiliziya ya Regina Pacis i Remera.


Imyaka isaga 2 igiye gushira Freeman akundana na Belyse, bakaba bambikanye impeta y'urukundo rudashira.

Abitabiriye basusurukijwe n'abahanzi batandukanye barimo Sergeant Major Kabera Robert, Kane, Aime Bluestone n'abandi. Freeman nawe yakoreye agashya umukunzi we amuririmbira indirimbo yamuhimbiye. Iyi ndirimbo yayiririmbye apfukamye mu kugaragariza umukunzi we urwo amukunda.



Freeman wakundiye Belyse ko azi ubwenge ,akaba yicisha bugufi no gukunda gusenga Imana

Freeman amaze imyaka irenga 5 akora umuziki mu njyana ya Afro Music, afite indirimbo icyenda (9) ari zo: Nti bikabeho, Uri umwe nanjye, Umubikira, Komera, Teta, Umurunga, Zana irindi, Hadjati n'Igikomangoma yakunzwe cyane kubera amashusho yayo yinganjemo umuco wa Afrika.

AMAFOTO:


Ben Nganji niwe wari umusangiza w'amagambo


Aime Bluestone yasusurukije abitabiriye ubukwe bwa Freeman na Belyse


Umuhanzi Kane nawe ni umwe mu baririmbiye Freeman na Belyse kuri uyu munsi.


Freeman yapfukamye aririmbira Belyse indirmbo yamuhimbiye.




SGT Major Robert yahagurukije abari bitabiriye ubu bukwe bacinya akadiho

Kanda hano urebe uburyo Freeman yaririmbiye umufasha we na Sgt Robert agahagurutsa abari muri ubu bukwe

AMAFOTO: Umbrella Cinema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Serge Bibi5 years ago
    Harya opposite yinganzwa ni iki? Hhh
  • king 5 years ago
    urugo ruhire brother





Inyarwanda BACKGROUND