RFL
Kigali

Umuhanzi N Jado ufite ubumuga bw'amaguru yahishuye ko The Ben na Riderman ari bo batumye aririmba

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/02/2020 11:28
0


N Jado ni umusore ufite impano zitandukanye harimo n'ubuhanzi. Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA yadutangarije ko afite inzozi zo kuzamenyekana nk'umwe mu bahanzi b'abahanga bafite ubumuga.



Umwaka wa 2014 ni amateka akomeye kuri Ndayisenga Jean de Dieu wahisemo kwitwa N-Jado nk'izina ry'Ubuhanzi. Ni wo mwaka yatangiriyemo kuririmba. Muri uyu mwaka kandi yanasozagaho amashuri yisumbuye.

Mu kiganiro yahaye INYARWANDA yadutangarije uko yatangiye kuririmba, inzozi afite ndetse n'incamake ku nkuru y'umukunzi we. Imwe mu ndirimbo za N-Jadohari iyitwa Sagahararo yatubwiye impamvu yo kuyandika.

Yagize ati: "Ni uko mu buzima bwanjye bwari ubwa mbere nkundanye n'umukobwa atitaye uko meze nanjye mpitamo kuyimuririmbira."

Yavuze ko ubutumwa burimo bushingiye ku buzima bw'umuntu ukunda mugenzi we uko ari kose ndetse anivugira ko ari ibisanzwe mu buzima kuko buri wese aba afite uwo Imana yamugeneye kandi mwiza, ugukunda ntacyo agendeyeho.


N-Jado afite inzozi zo kuzaba ikirangirire mu karere k'Uburasirazuba bwa Afurika no muri Afurika. Intego ye ni ukwerekane ko abafite ubumuga nabo bashoboye.

Yagize ati: " Urumva nifuza kuzamenyekana, nanjye nkibona mu bandi bose nkamenyekana muri East Africa, muri Afurika ndetse no ku Isi hose, nanjye nkerekana ko abafite ubumuga dufite ijambo kandi dushoboye."

Tumubajije uwatumye yinjira muri muzika yadutangarije ko byose byatewe n'umuhanzi The Ben na Riderman dore ko yahoraga akirigitwa n'ibihangano by'aba bagabo. Ati: "The Ben ni we watumye ntangira kuririmba kuko nakuze nkunda muzika ye cyane na Riderman. Bose niganaga 'Music' zabo."

N- Jado amaze kugira indirimbo 7 gusa yadutangarije ko nyinshi muri zo nta mashusho zifite ategereje kugira abaterankunga agakora amashusho yazo.

Avuga ko gukora amashusho (Video) bihenze ariko yaduhishuriye ko afite zimwe zifite amashusho ariko atari ku rwego rwiza.

Uyu muhanzi arasaba abakunzi b'umuziki kumushyigikira muri byose dore ko usibye kuririmba akinira n'ikipe ya T.H.T Troupe Handicap twuzuzanye ikina umukino wa Sitting Volleyball agasaba ko inshuti   n'abakunzi b'ibikorwa bye kumuba iruhande.

N Jado ufite ubumuga bw'amaguru yifuza kugaragariza isi ko abafite ubumuga mu Rwanda nabo bashoboye 

Intego muri uyu mwaka N- Jado afite, yifuza kumenyekanisha ibikorwa bye ndetse akanahagararira abafite ubumuga akora ubuvugizi kuri bo nawe atisize.

Uyu musore akora indirimbo z'urukundo n'izo guhimbaza Imana akavuga ko mbere na mbere yemera Imana. Akaba aririmba injyana ya Afro beat na zouke. Bamwe mu bahanzi akunda ni The Ben, Bruce Melody, Sintex na Riderman.

Umva indirimbo Birandenga  N- Jado yakoranye na Niggizo

Kanda hano wumve indirimbo Sagahararo ya N Jado






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND