RFL
Kigali

Umuhanzi Nyanshinski yageze i Kigali ateguza uburyohe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2019 16:47
0


Umuhanzi w’umunya-Kenya, Nyamari Ongegu [Nyanshinski] uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yageze i Kigali ateguza uburyohe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019.



Nyanshiski yasotse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa cyenda n’imonta 45’. Yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction azahuriramo n’umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba n’umwanditsi w’indirimbo Bulelwa Mkutukana [Zahara] ndetse na Amalon wo mu Rwanda.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, Nyanshinski yavuze ko ari ku nshuro ya mbera ageze mu Rwanda ariko ko akurikirana bya hafi urugendo rw’iterambere rw’iki gihugu. Yavuze ko yishimiye kuba ageze i Kigali nk’inzozi ze yahoze arota.  

Yatangaje ko yiteguye gukora uko ashoboye agashimisha abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction gihuriraranye no kwiziza imyaka ine ishize ibi bitaramo bitegurirwa mu Rwanda bigasiga uburyohe.

Yagize ati "...Nishimiye kuba ndi i Kigali. Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda. Ndishimye!. Nishimiye bikomeye no gutumirwa mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Nzaririmba indirimbo zanjye zakunzwe kandi ko nziko nzashimisha abazitabira iki gitaramo.”


Nyanshinski yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction

Yitwa Nyamari Ongegu agakoresha izina rya Nyanshinski mu muziki ni umwe mu banyempano bakomeye Kenya ifite. Yanyuze mu itsinda rya Kleptomaniax ryari rigizwe n’abantu batatu barimo Nyanshinski, Collo (Collins Majale) ndetse na Roba (Robert Manyasa). 

Nyanshinski amaze kugira umubare munini w’abafana bo muri Kenya no muri Afurika y’Uburasirazuba banyuzwe n’ubuhanga bwe. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Bebi bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee’, n’izindi. 

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 31 Gicurasi 2019, kizabera Kigali Conference& Exhibition ahazwi nka Camp Kigali.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza kwinjira bizaba ari 10,000Frw mu myanya isanzwe, muri VIP ni 20,000Frw, muri VVIP ni 30,000Frw. Ibi biciro ni ku bantu bazagura amatike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.  

Ku munsi w’igitaramo kwinjira bizaba ari 15,000Frw mu myanya isanzwe, muri VIP ari 30,000Frw, muri VVIP ari 40,000Frw. Imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba (18h:00’), gutangira ni saa mbiri n’igice (20h:30’) z’ijoro.

Nyanshinski ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND