RFL
Kigali

Umuhanzi Sano Olivier yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/01/2019 19:11
3


Umuhanzi Sano Olivier uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore bakazabana ubuzima bwabo bwose. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019 kibera mu mujyi wa Kigali.



Sano Olivier azwi cyane mu ndirimbo yise 'I believe in Jesus'. Aherutse gushyira hanze iyo yise 'Joy' igaragaza urwego rwiza agezeho mu muziki. Sano Olivier ni umusore w'umuhanga cyane mu miririmbire ye iba iherekejwe n'ijwi ryiza cyane riryohera benshi. Uyu musore ateye ivi nyuma y'amezi umunani (8) Inyarwanda.com itangaje inkuru y'urukundo rw'ibanga hagati ye y'umukunzi we witwa Uwera Carine uzwi cyane nka Cadette, akaba ari umunyarwandakazi wari umaze imyaka 6 aba muri Amerika.

Sano Olivier uririmba Gospel amaze imyaka 3 mu rukundo rw'ibanga n'umukobwa uba muri Amerika, ubukwe ni vuba-AMAFOTO


Sano Olivier ubwo yateraga ivi

Kuri uyu wa 28/1/2019 Sano Olivier yatangarije abamukurikira kuri Instagram ko yamaze gutera ivi ndetse umukunzi we Cadette akaba yamubwiye 'YEGO'. Ateye ivi nyuma y'imyaka 4 amaze akundana n'uyu mukunzi we 'Cadette'. Uwera Carine umukunzi wa Sano Olivier, amaze iminsi micye ageze mu Rwanda, gusa aya makuru yagizwe ibanga rikomeye. Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko aba bombi bazakora ubukwe uyu mwaka wa 2019, icyakora ntabwo itariki n'ukwezi biramenyekana.


Mbere yo gutera ivi Sano Olivier yabanje kwiragiza Imana, ashobora kuba yari afite ubwoba bwo guterwa indobo


Ubwo Uwera Carine yari ageze imbere ya Sano Olivier


Uwera Carine yabwiye 'YEGO' umukunzi we



Sano Olivier yasomye umukunzi we ku gahanga


Sano Olivier hamwe n'umukunzi we Cadette


Uwera Carine umukunzi wa Sano Olivier

REBA HANO 'JOY' INDIRIMBO YA SANO OLIVIER








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    bana bajye mbafatiye iryiburyo Carine we amazi yohepfo azagwe neza sano kandi ,azirinde gusanza urwo mukundana ubundi Imana yomwijuru ndayibaragije Amen
  • Nana5 years ago
    Uyu mukobwa areba umurari disi.nta mwiza wabuze inenge
  • linux5 years ago
    Ariko Mana waragowe !! uyu ngo aririmba indirimbo zihimbaza Imana,ubu se azajya atandukanya ate gupfukamira Imana no gupfukamira umugore we, Imana ntigereranywa nuwo ariwe wese cg icyo aricyo cyose niyo yonyine yo gupfukamirwa ntamuntu upfukamirwa, nkuko tubisanga mumategeko 10 yaduhaye. nakugira inama yo gusaba imbabazi zibyo wakoze.





Inyarwanda BACKGROUND