RFL
Kigali

Umuhanzi w’Umurundi Ado Josan yahuriye mu ndirimbo ‘You’ na Urban Boys-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2019 11:12
0


Umuhanzi w’Umurundi Ado Josan uri mu bakomeye yakoranye indirimbo ‘You’ y’urukundo n’itsinda rya Urban Boys rigizwe na Humble Jizzo na Nizzo Kaboss. Ni indirimbo ishingiye ku magambo y’urukundo ikanavuga ku buranga bw’umukobwa.



Humble Jizzo yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘You’ yafashe igihe kigera ku minsi itatu bayitunganyiriza muri Urban Records mu buryo bw’amajwi ahubwo ko ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ari ryo ryatinze.

Yavuze ko yari imaze igihe kinini ikozwe ahubwo bari barategereje ko isohokana n’amashusho yayo.  Humble ati “Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo. Yari imaze igihe twarayikoze ariko twifuzaga ko izasohokana na ‘video’ yayo. Ado Josan bakoranye iyi ndirimbo ni umuhanzi w’umurundi ariko uba hanze. 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YOU' YA ADO JOSAN NA URBAN BOYS

Humble yavuze ko kuba bahise bashyira hanze iyi ndirimbo ‘You’ baherutse gusohora iyitwa ‘Forever’ ngo nta kibazo abibonamo kuko zombi zigiye gutizanya imbaraga. Ati “Oya! Ntakibazo urebye uriya n’umushinga duhuriyeho n’undi muntu nta n’ubwo ari iyacu, gusa tuyihuriyeho. “Collabo” itandukanye n’indirimbo isanzwe.”

Avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe mu Rwanda. Yongeraho ko mu minsi iri imbere bagiye gutangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo ‘Forever’ baherutse gushyira hanze, imaze kurebwa inshuro 47, 516 ku rubuga rwa Youtube.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YOU' YA ADO JOSAN NA URBAN BOYS

Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bagize itsinda rya Urban Boys.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND