RFL
Kigali

Umuhanzi Yvanny Mpano yashyize hanze indirimbo ‘Ndabigukundira’ avuga ko ayituye abakundana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/02/2019 17:43
1


Mutangana Yves niyo mazina ye asanzwe, akaba akoresha Yvanny Mpano nk’amazina y’ubuhanzi. Uyu musore yashyize hanze indirimbo y’urukundo ayitura abakundana bose anabifuriza kuzagira umunsi mwiza w’abakundana.



Iyi ndirimbo ‘Ndabigukundira’ Yvanny Mpano yayiririmbye atewe imbaraga n’akazi ajya akora ko kuririmba mu bukwe bw’abantu akaririmba indirimbo z’abandi bahanzi, iyi nshuro yashatse gutandukanya uko yabikoraga aho azajya aririmba n’indirimbo ze zirimo iyo amaze gushyira hanze nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA.

Iyi ni indirimbo ya 3 Yvanny akoze kuva avuye mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Yahereye kuri ‘Sinarenzaho’ akurikizaho ‘Mama Lolo’ hakurikiraho iyi ‘Ndabigukundira’. Yatubwiye ko yayikoranye na producer ukizamuka maze nyuma ajya kuyirangiriza kwa Pastor P. Yvanny avuga ko ari inspiration yaje nk’umuhanzi atari uko ari mu rukundo ati “Ntabwo ndi mu rukundo rwose ibyo ndirimba si inkuru mpamo. Ahubwo ni bimwe bya gihanzi ukuntu inganzo iza kandi kubera nkunda kuririmba mu bukwe, nahisemo gukora indirimbo ijyanye n’ubukwe ndetse n’urukundo cyane kugira ngo njye ndirimba n’izanjye bwite."

Yvanny Mpano

Yvanny Mpano yakoze indirimbo y'urukundo ayitura abakundana

Yakomeje gutegereza ko aya matariki ya St Valentin yegereza kugira ngo ayishyire hanze akaba ayituye abakundana bose n’abakunzi b’umuziki muri rusange kuko yumva ko bifite aho bihuriye n’aya matariki aho yagize ati “Inspiration (inganzo) yanjemo ndaririmba. Nyituye abakundana bose ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Impamvu nyishyize hanze ubu, ni amatariki meza ku bantu bakundana aho ejo bazaba bizihiza umunsi w’abakundana St Valentin, rero izabaryohere cyane.”

Yvanny Mpano

Indirimbo a Yvanny Mpano yayise 'Ndabigukundira'

Iyi ndirimbo yakozwe mu meza atatu, yashyize hanze Video Lyrics ndetse ateganya kuzashyira hanze amashusho yayo mu kwezi kwa Gatatu bishobotse ariko akazayashyira hanze nyuma y’icyunamo.

Kanda hano ubashe kumva ‘Ndabigukundira’ ya Yvanny Mpano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FAN OF IMPANO5 years ago
    yvanny nakomereze aho..Turamushyigikiye!!





Inyarwanda BACKGROUND