RFL
Kigali

Umuhanzi Yverry yahishuye umukobwa bari mu rukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2019 12:47
6


Mu minsi ishize Yverry yigeze kuvugwa mu rukundo n’umukobwa ukina Filime hano mu Rwanda Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri Citymaid, icyakora urukundo rw’aba bombi rwaje kugenda nka nyomberi ndetse benshi batekereza ko rutigeze rubaho. Kuri ubu Yverry yamaze gutangaza umukobwa bari mu rukundo nyuma y’uru rwavuzwe.



Babinyujije kuri Instagram Yverry n’umukunzi we babwiranye amagambo yiganjemo ay’urukundo bigaragara ko ari abantu bari mu rukundo. Mu gushaka amakuru nyayo y’uru rukundo umwe mu bantu ba hafi ya Yverry yahamirije Inyarwanda ko uyu mukobwa ari we bari gukundana ndetse urukundo rwabo rugeze aharyoshye cyane ko bamaze igihe bakundana n'ubwo bari barabigize ibanga.

Aba bafashe amafoto bifotoje ubwo bari bamaze gukina imikino ya “Playstations” bashyira ku nkuta zabo za Instagram bahamya ko bakundana. Mu magambo yuzuyemo urukundo Yverry yagize ati” Ntacyo uzamburana wanjye ubu nahereye ku bitego, hhhhhh wakoze gutsindwa my love pa kurira @vanillah_uwase bzuu” 

Umukobwa nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagize ati” Happy kids @r.yverry bb ryama nagutsinze see you soon “ Aya magambo yose yiganjemo ayerekena ko aba bombi bakundana si ay'ubu kuko ari amagambo basanzwe babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko Yverry n’uyu mukobwa witwa Uwase Vanillah batangiye gukundana kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 nubwo bari basanzwe baziranye na mbere nk'uko uwahaye amakuru Inyarwanda yabidutangarije ngo mu ntangiriro za 2019 ni bwo aba bombi batangiye gutinyuka kugaragaza urukundo rwabo.

YverryYverryYverryYverryYverry n'umukunzi we mushya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahor ketiia4 years ago
    Pmuraberanye kbs
  • Kwihangana theogene4 years ago
    Yvery ndakwemer kbsa komerezah 2
  • jistun 4 years ago
    ndumufanawawe ndagukunda ncane muvandimwe ndakwemera pe
  • nitwa justin kuvamuri congo ndumufanawe 3 years ago
    Nibakomereza ndabashigikiye
  • muganwakazi violet2 years ago
    nc couple
  • muganwakazi violet2 years ago
    wow nice couple kbx murasa neza cn kd crg murukundo rwanyu





Inyarwanda BACKGROUND