RFL
Kigali

Umuhanzikazi Lyn yashyize hanze indirimbo nshya yise “D’amour” -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/02/2019 15:18
1


Uwajeneza Carine uzwi nka Lyn ni umuhanzikazi mushya winjiye mu muziki mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Mata. Yinjiranye mu muziki indirimbo ’Humura’ yari yakoreye kwifatanya n’abandi banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri ubu uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise “D’Amour”.



Mu kwezi kwa Kanama 2018 ni bwo Lyn yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Ntuzansige'. Yari indirimbo y'urukundo yasohokanye n'amashusho yayo. 

Lyn

Umuhanzikazi Lyn

Ku nshuro ya gatatu uyu muhanzikazi yongeye gushyira hanze indirimbo nshya y’urukundo yise “D’amour” akaba yarayikorewe na BOB Pro. Yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ngo amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko agiye gutangira kuyafata kugira ngo azabe ameza kurusha aya mbere cyane ko indirimbo ye ya kabiri yasohokanye n’amashusho yayo.

UMVA HANO INDIRIMBO “D’AMOUR” LYN AHERUKA GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    arimo neza nayumvise kbs anyway Bob nakoze akazi kose kbs





Inyarwanda BACKGROUND