RFL
Kigali

Umuhanzikazi Reponse uherutse kwerekeza muri Sweden yasize ashyize hanze indirimbo ye nshya ‘I love you’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2019 15:17
0


Muri iyi minsi umuziki ni umwe mu myuga ikomeje gutunga abatari bake mubayikora kandi ikabatunga, uko bigenda ku Isi ninako mu Rwanda bigenda, ibi bituma abanyuranye bashaka kuba abahanzi ku bwinshi, umwe mu bahanzi bashya u Rwanda rufite yitwa Reponse nk’izina akoresha mu muziki. Kuri ubu uyu mukobwa ari kubarizwa muri Sweden.



Irafasha Sandrine wahisemo kwiyita Reponse nk'izina akoresha mu muziki asanzwe atuye I Kigali aho yavuye mu minsi ishize yerekeza muri Sweden gusura umuryango we aho afite ibyumweru bigera kuri bitatu.mbere yuko yerekeza muri iki gihugu kiri ku mugabane w’Uburayi yasize ashyize hanze indirimbo ye nshya ‘I Love You’ iya kane ye cyane ko uyu watangiye umuziki mu minsi ya vuba ubwo yari arangije amashuri yisumbuye yahereye ku yitwa ‘Twibyinire,My Number one,sawa ndetse na I love indirimbo nshya aheruka gushyira hanze.’

Reponse

Reponse yagiye i Burayi ashyize hanze indirimbo ye nshya...

Reponse abajijwe na Inyarwanda ibyo yagiyemo muri Sweden yadutangarije ko yagiye gusura umuryango we gusa bimukundiye yavayo anakoreyeyo amashusho y’iyi ndirimbo aha akaba ariho yatangarije Inyarwanda.com ko afiteyo igihe cy’icyumweru kimwe dore ko amazeyo ikindi cyumweru kirengaho iminsi mike cyane.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA REPONSE ‘I LOVE YOU’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND