RFL
Kigali

Umuhanzikazi Sunny yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka ibiri abarizwa Thailand-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2018 5:25
0


Umuhanzikazi Sunny wari umaze imyaka ibiri abarizwa mu gihugu cya Thailand yageze i Kigali mu Rwanda mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, atangaza ko yitabiriye igitaramo cyiswe ‘Christmas Celebrities Party’ ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye.



Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi usanzwe ari umunyamideli utuye mu gihugu cya Thailand, aherutse gushyira  hanze indirimbo nshya yise ‘Katika’ yakoranye n’umunyamuziki wo muri Kenya witwa Bandanah.

Sunny yabwiye itangazamakuru ko imyaka ibiri yari ishize yibera mu gihugu cya Thailand, avuga ko afite akazi mu bihugu by’Abarabu ndetse no muri Asia, akunze kandi ngo no kugenderera umujyi wa Nairobi ari naho yaje aturutse. Ati « Njyewe mba ndi mu kazi nk’ibisanzwe. Nari maze iminsi nkora mu bihugu by’abarabu no muri Asia. Rimwe na rimwe nkaza Nairobi hanyuma nkasubirayo, » 

Sunny yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali.

Yavuze ko amaze iminsi itatu i Nairobi ari naho yafatiye indege imuzana i Kigali. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa saba z’ijoro ry’iki cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018. Mu bimugenza i Kigali harimo igitaramo cyiswe ‘Christmas Celebrities Party’ndetse no kumenyakanisha amashusho y’indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Katika’.

Uyu mukobwa avuga ko n’ubwo aba mu muhanga akurikirana umuziki w’u Rwanda kandi ko ugeze ku rwego rwiza, yishimiye ko nawe muri iki gihe agiye kumara i Kigali azagira uruhare mu kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda. Yavuze ko ateganya gukorana indirimbo n’abandi bahanzi atifuje gutangaza amazina.

Akomeza avuga ko afite ibikorwa byinshi atashyize mu itangazamakuru mu bihe bitambutse, akavuga ko igihe ari iki. Sunny aherutse gushyira hanze ndirimbo ‘Katika’ yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. Ni yo ndirimbo ya mbere yakoranye n’undi muhanzi yanashyize kuri alubumu ari gutegura.

Uyu mukobwa mu minsi ishize yashinze inzu y’imideli ibarizwa mu gihugu cya Kenya. Bandanah bakoranye indirimbo ‘Katika’, si ubwa mbere akoranye indirimbo n’umunyarwanda kuko afitanye indirimbo na Bruce Melodie.

Urukumbuzi rwari rwose............

Imodoka yagendeyemo.


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATIKA' SUNNY YAKORANYE NA BANDANAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND