RFL
Kigali

Umuhanzikazi w’umunyarwanda uba i Bugande Pretty Glo yagaragaye akubitwa ashinjwa kwiba telefone, Leta y’u Rwanda irasabwa kumucyura - AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2019 11:10
0


Ingabire Gloria ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wamamaye cyane muri Uganda nka Pretty Glo. Uyu mukobwa yagiye muri Uganda kwiga mu myaka yo hambere icyakora kubera ubuhanga yari afite mu muziki byatumye atangira gukorera umuziki we muri Uganda ndetse akajya akora umuzika wa Live mu tubari n’amahoteli.



Pretty Glo wajyaga anyuzamo agakora indirimbo zikanamamara cyane muri Uganda yagiye amenyekana kubera indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye muri Uganda barimo na Fille nawe w’umunyarwandakazi. Uyu muhanzikazi wari umaze igihe muri Uganda muri iyi minsi ni umwe mu bakekwagaho gukoresha cyane ibiyobyabwenge bikomeye mu mujyi wa Kampala.

Uku gukoresha ibiyobyabwenge byamwambuye isura y’ubwamamare ahubwo atangira kwandavura. Mu minsi micye ishize ni bwo hagiye hanze amashusho akubitwa aho yishyuzwaga telefone ashinjwa kwiba. Umwe mu bazi neza ibyaberaga aha yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mukobwa umaze igihe yarabaswe n’ibiyobyabwenge yafashwe yibye telephone bakamufata bashaka kuyimuryoza ari bwo bamukubitaga.

PRETTY GLO

Ataranywa ibiyobyabwenge ngo bimusaguke yari umukobwa mwiza utangarirwa na buri wese i Bugande

Muyoboke Alex umwe mu bazi neza uyu mukobwa w’umunyarwandakazi wakoreraga muzika ye i Bugande yabwiye umunyamakuru ko uyu mukobwa yafashije abahanzi banyuranye b'abanyarwanda muri studio cyane ko yari umwe mu bahanga bakomeye  bari bazwi cyane muri Uganda. Muyoboke Alex yahamirije umunyamakuru ko iyi ari inkuru ibabaje asaba Leta y’u Rwanda kuba yazana uyu mukobnwa mu Rwanda akajyanwa mu bigo ngororamuco byo mu Rwanda cyane ko nta wakwizera umutekano we muri Uganda.

Muyoboke Alex yagize ati "Twajyaga tuvugana njye ndamuzi, ariko ubu namubuze kuri telefone ndagira ngo menye niba hari aho ari hazwi Ambasade yacu muri Uganda nidufashe imubone byibuza tumujyane mu bigo ngororamuco byo mu Rwanda kuko hariya sinzi ko hari uwahizera ku mutekano.” Muyoboke Alex mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yibukije abahanzi ko ibiyobyabwenge atari byiza kandi atari inshuti nziza kuri bo.

PRETTY GLO

Nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge ni uku yabaye, Leta y'u Rwanda irasabwa n'abanyamuziki kumucyura ngo ajyanwe mu bigo ngororamuco byo mu Rwanda

Pretty Glo ni umunyarwandakazi wakoreraga muzika ye i Bugande aho amaze igihe kitari gito, akaba yarafashije abahanzi banyuranye mu ma studio ubwo babaga bagiye gukora indirimbo muri Uganda. Uyu ariko nanone afite indirimbo ze zizwi zirimo iyo yakoranye na Fille yise “Naragutanze”,”Ndagukunda”,”Umpora ku mutima” n’izindi zinyuranye yagiye akora.

REBA HANO ZIMWE MU NDIRIMBO YAGIYE AKORA

NARAGUTANZE YAKORANYE NA FILLE

UMORA KU MUTIMA YE WENYINE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND