RFL
Kigali

Umuhanzikazi yatunguranye muri Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2019 17:12
0


Umuhanzikazi Umutoniwase Mariam ukoresha mu muziki izina rya Trina, yari umwe mu bakobwa 12 bigiriye icyizere ahatanira kwinjira mu kindi cyiciro cy’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.



Urugendo rw’umuziki we yarutangiye mu 2018 ashyira hanze indirimbo yise “Urihariye”. Ku cyumweru tariki 04 Kanama 2019 kuri Century Park Nyarutarama yari ku rutonde rw’abakobwa 12 bashakishijwemo abakomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa.

Imbere y’Akanama Nkemurampaka yagerageje gusubiza ibyo yabajijwe ariko azitirwa no kuba adafite uburebure buhagije. Yabwiye INYARWANDA ko yakoze uko ashoboye ariko birangira atabashije kubona amahirwe mu bandi bakobwa 9 batoranyijwe.

Yavuze ko yitabiriye irushanwa ry’ubwiza kuko yari yumvise ko harimo no kugaragaza impano umukobwa afite. Ati “Nari numvise ko harimo no kugaragaza impano. Ni cyo kintu cya mbere cyankuruye nyine ndavuga nti reka ngende nkomeje nzagera aho ngaragaza impano.”

Umutoniwase yari umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azitirwa no kuba atujuje uburebure busabwa

Uyu mukobwa avuga ko asanzwe ari umunyamideli ubifatanya n’urugendo rw’umuziki. Avuga ko yinjiye mu irushanwa atitajwe iturufu y’uko ari umuhanzi ahubwo yumvaga ashaka kugerageza amahirwe nk’abandi bakobwa. Ati “Oya! Ubuhanzi bwari ku ruhande.

Umutoniwase avuga ko agiye guharira umwanya we wose ubuhanzi kurusha uko yakongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza. Uyu mukobwa avuga ko mu muryango we ariwe wenyine ufite impano yo kuririmba. Kugeza ubu afite indirimbo eshatu imwe n’iyo ifite amashusho. Avuga ko yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya mu minsi iri imbere.

Asanzwe ari umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo "Urihariye"

Avuga ko agiye gukomeza urugendo rw'umuziki yatangiye mu 2018

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "URIHARIYE" YA TINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND