RFL
Kigali

Umuhoza witegura kurushinga na Benjamin ‘Gicumbi’ yakorewe ibirori bya Bridal Shower-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2019 14:07
2


Umukobwa witwa Delphine Umuhoza witegura gukora ubukwe n’umunyamakuru Hagenimana Benjamin uzwi nka ‘Gicumbi’ mu kogeza umupira kuri Radio/TV1O, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ yifurizwa kurushinga rugakomera.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019, Delphine yashyize uruhererekane rw’amafoto ku rubuga rwa instagram amugaragaza ari kumwe n’inshuti ze batobanye akondo, abo mu muryango we n’abandi bamugeneye impano n’impanuro azacyenereraho mu rugo agiye kubakana na Benjamin yashimagije igihe kinini.

Yanditse ashima abamukoreye ibirori bya ‘Bridal Shower’ abizeza ko atazabatenguha.

Delphine yagaragaje inseko afata icyapa cyanditseho ko ari ‘umugeni’ wa Gicumbi wamusezeranyije kubana nawe kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.

Hari aho yanditse agira ati “Cya gihe uba witeguye kuba umugeni ukava mu bukumi ukaba umugore wa Bwana Benjamin ‘Gicumbi’. Imana izahe umugisha urugo rwacu kandi izabe umugenga w’ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

Ku wa 20 Ukuboza 2019 Benjamin yambitse impeta y’urukundo umukunzi we, Umuhoza Delphine amuteguza kubana nk'umugabo n'umugore.

Ku wa 19 Nyakanga 2019 Benjamin azasaba anakwe umukunzi we mu birori bizabera Rainbow Hotel. Bazakora ubukwe ku wa 20 Nyakanga 2019, basezeranire muri Lycée Notre Dame de Citeaux.

Delphine Umuhoza yasangiye n'inshuti ze mu birori byo gusezera ubukumi

Bamuhaye impano n'impanuro bamwifuriza kurushinga rugakomera

Impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa Benjamin 'Gicumbi' na Delphine Umuhoza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro jean pierre4 years ago
    Nibyiza cyane benjame ndamukunda cyane
  • karori4 years ago
    bubunkebwiza





Inyarwanda BACKGROUND