RFL
Kigali

Umujyanama wa Miss Josiane yahagaritse kugura imigabane muri Miss Burundi 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2019 12:26
0


Sunday Justin Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yahagaritse kugura imigabane mu irushanwa rya Miss Burundi 2019.



Sunday yatangarije INYARWANDA ko yamaze kumenyesha Mugisha Fabrice wahawe gutegura iri rushanwa rya Miss Burundi, ko atakibonetse mu mpamvu avuga ko ‘iki atari igihe cyiza cyo kujyayo’. Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Burundi 2019 azamenyekana mu Ugushyingo 2019.

Sunday avuga ko yagombaga kugura imigabane muri iri rushanwa mu gihe cy’umwaka umwe nyuma akareba niba yavugurura amasezerano. Yiteguraga kugura imigabane ingana 50% indi isigaye igafatwa na Mugisha Fabrice ukuriye kompanyi yahawe gutegura irushanwa rya Miss Burundi.

Yagize ati “…Nari mfite gahunda yo gusinyama amazezerano n’abashinzwe gutegura Miss Burundi aho twagombaga kuguramo imigabane...ni amasezerano yo gutegura Miss Burundi 2019 yashoboraga kuvugururwa mu w’undi mwaka bongeye gutora Nyampinga.”

Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2018

Kuya 15 Kanama 2019 Mugisha Fabrice Gael wahawe gutegura irushanwa rya Miss Burundi yasohoye itangazo avuga ko yatumiye Sunday Justin [Umuyobozi wa Igitenge Fashion House] mu gutegura no gusinya amasezerano y’imikoranire na kompanyi itegura Miss Burundi.

Sunday Justin yagomba kuba ari i Burundi guhera kuya 22 Kanama agasoza urugendo rwe ku wa 24 Kanama 2019. Umukobwa uzatorwa muri uyu mwaka aziyongera ku rutonde rwa Nikuze Annie Bernice wabaye Miss Burundi 2017; Ingabire Ange Bernice wabaye Miss Burundi 2016, Melodie Mbonayo Miss Burundi 2012...

Sunday Justin umujyanama wa Miss Josiane yatangaje yahagaritse kugura imigabane muri Miss Burundi 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND