RFL
Kigali

Umujyi wa Kigali ugiye gutegura Iserukiramuco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2019 14:44
0


Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait yatangaje ko Umujyi wa Kigali umaze igihe wiga ku gutegura Iserukiramuco ryatumirwamo indi mijyi itandukanye bakerekana imbyino zitandukanye hagamijwe gususurutsa abatuye Kigali.



Busabizwa kuri uyu Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 yabwiye itangazamakuru ko Umujyi wa Kigali uri gutegura ibikorwa binini bizajya bihuriza hamwe abatuye Kigali bakidagadura bakanasabana hagamijwe kubafasha kuruhuka nyuma y’akazi baba bamaze iminsi bakora.

Igikorwa cya mbere Umujyi wa Kigali wahise utangaza ni igitaramo ngaruka kwezi kizajya kiba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, kikabera muri Car free zone. Ni igitaramo kizajya gitumirwamo abahanzi batatu n’Itorero basusurutse benshi batuye Kigali aho kwinjira ari Ubuntu.

Kuri ubu bari gutekereza gutegura Iserukiramuco cy’imbyino bazajya batumiramo imijyi itandukanye mu rwego rwo kurushaho gutanga ibyishimo ku batuye Kigali.

Busabizwa ati “…Ibyo duteganya ni byinshi. Turatekereza kuzakora ‘Festival’ twatumiramo n’indi mijyi bakaza tugakora igikorwa cyiza cy’imbyino zitandukanye, icyo ni ikintu dutegura.”

Yakomeje anavuga ko bafite ikindi gikorwa bashaka gutegura cyo gutegura amarushanwa yajya ahuza amakipe y’ibihugu bitandukanye.

Yavuze ati “Turatekereza kuzajya dukora amarushanwa ahuza amakipe y’ibihugu bitandukanye imijyi itandukanye kuza gukina hano tugakina n’amakipe y’inaha hangaha. Turateganya ibintu byinshi,”

Avuga ko ibi bikorwa byose bigamije guhuriza hamwe abatuye Kigali bakidagadura binyuze mu bikorwa bitandukanye bizajya bitegurwa uko iminsi ishira indi igataha.

Umujyi wa Kigali urangamiye gushyiraho ibikorwa byinshi bihuriza hamwe umubare munini bakidagadura. Ni ibikorwa bizeye neza ko kizatanga umusaruro kandi hari n’abafatanyabikorwa batangiye kuvugana nabo ku buryo bazabafasha kubitegura neza.

Muri Kigali hasanzwe habera ibitaramo bikomeye kandi binini. Mu bihe bitandukanye uyu Mujyi unaberamo amaserukiramuco akomeye ahuriza hamwe abantu mu ngeri zitandukanye.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND