RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Armeena Khan yibasiye cyane Chopra Priyanka avuga ko akwiye gusaba imbabazi Pakisitani n’isi yose

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/03/2019 16:19
0


Nyuma y’amakimbirane ashingiye ku butaka Pakisitani yagiye igirana n’u Buhinde, bamwe mu bakinnyi ba filime bo muri ibyo bihugu byombi batangiye gushyamirana bagendeye ku kutumva ibintu kimwe no gutegekana gusaba imbabazi.



Kuva mu mwaka w’1947 u Buhinde na Pakisitani ntibijya imbizi kubera amakimbirane azwi nka Kashmir ashingiye ku butaka aho Pakisitani iburana Jammu na Kashmir hagendewe ku baturage baho benshi b’abayisiramu ndetse n’u Bushinwa bukaburana igishanga cya Shaksam ndetse na Askai Chin nyuma yo guhabwa Pakisitani nyamara u Buhinde bukahigarurira hose.

Umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane wo mu Buhinde, Chopra Priyanka arashinjwa na Armeena Khan mugenzi we ukina filime wo muri Pakisatani ariko ufite n’inkomoko muri Canada. Armeena Khan w’imyaka 31 y’amavuko akomeje kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko Priyanka Chopra mugenzi we w’imyaka 36 atari akwiye kuba umuvugizi wa UNICEF kuko aharanira cyane inyungu z’ingabo za gisirikare z’igihugu cye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Armeena yagize ati “Nkomeje kubazwa byose kuri Priyanka, ikibazo cya UNICEF. Ntekereza ko Pakisitani ndetse n’isi yose muri rusange bakwiye gusabwa imbabazi. Abana b’impunzi ufite mu mafoto bakwiye kutabeshywa si ugufatwa nabi hategerejwe indonke. Nuzareba mu maso yabo ukabonamo umubabaro, uzakora ibintu byose ngo ucungure amahoro #siintambara.”

Priyanka
Armeena Khan avuga ko Priyanka Chopra akwiye gusaba imbabazi Pakisitani n'isi yose

Kuri aya magambo Armeena Khan yashyizeho ntabwo Priyanka Chopra yigeze amusubiza na gato. Gusa mu kwezi kwa Gashyantare, tariki 26 uyu mukobwa nabwo yari yanditse amagambo ashotora Priyanka aho yagize ati “NGOOO?!!! Ariko ntabwo ugomba kuba umuvugizi wa UNICEF? Ibi mwese nimubifate, mubifotore (screenshot), ku buryo ubutaha azavuga amahoro n’ibyiza. Mureke tumwibutse ubu buryarya.” Ibi Khan yabyanditse yifashishije screenshot y’ibyo Priyanka yari yashyize kuri Twitter ye agira ati “Harakabaho U Buhinde #Imbaraga z’Ingabo z’Abahinde”

Khan
Armeena Khan yibasiye cyane Chopra Priyanka

Khan abona bidakwiye na gato, ibyo Priyanka arimo agaragaza ko ashyigikiye Igisirikare cy’u Buhinde, ari uguhembera intambara nyamara ari umuvugizi w’amahoro muri UNICEF bityo Priyanka akaba agomba gusaba isi yose imbabazi by’umwihariko, Pakisitani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND