RFL
Kigali

Umukinnyi wa Tennis Rafael Nadal aritegura kurushinga na Mery bakundanye imyaka 14

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/01/2019 12:05
0


Rafael Nadal wubatse amateka akomeye mu mukino wa Tennis aritegura gukora ubukwe n’umukobwa witwa Mery Perelló bamaranye imyaka 14 bari mu munyenga w’urukundo. Ubukwe bwabo buteganyijwe hagati ya Weruwe na Kamena 2019.



Maria Francisca Perello ugiye kurushinga na Rafael Nadal afite imyaka 30 y’amavuko, asanzwe ari umukozi mu bigo bitanga ubwishingizi, yamenyekanye cyane ku izina rya Xisca.

Ikinyamakuru Hello cyanditse ko Rafael muri Mata 2018,  yasabye Mery kumubera umugore mu birori by’abakundana byabereye mu Mujyi wa Rome. Ngo aba bombi ibyabo bakomeje kubigira ibanga babishyira hanze nyuma y’amezi umunani bitegura gukora ubukwe. 

Mery ugiye kurushinga na Rafael Nadal.

Mu minsi ishize, Rafael w’imyaka 32 yabwiye iki kinyamakuru ko yishimiye kuzabyarana na Mery. Ati “Ni byo rwose mfite intego y’uko tuzakora umuryango. Nkunda abana kandi nzareka abana banjye bakora icyo bashaka..Numva nzabyara abakobwa n’abahungu.”

Muri 2011, Mery ugiye kurushinga na Rafael yabwiye The Telegraph ati "ntabwo nkunda kujyana nawe ahantu hose agiye. Kenshi aba akeneye gushyira umutima ku irushanwa. Twabonye bibangamye kugendana. Ndamutegereza tukabonana nyuma.”

Mu minsi ishize Rafael uvuka muri Espagne yaje ku mwanya wa kabiri muri 2019 mu irushanwa rya Australian Open. N'ubwo ari igihangange mu mukino wa Tennis, aherutse gutsindwa ku mukino wa nyuma na Novak Djokovic.

Umukinnyi wa Tennis Rafael agiye kurushinga n'umukunzi we.

Bombi batangiye gukundana muri 2005.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND