RFL
Kigali

Umukino wa nyuma wa Shampiyona uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Marines FC wimuriwe ikibuga

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/05/2019 11:31
0


Umukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Azam Premier League wo ku munsi wa 30, ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports FC na Marines FC, wagombaga kuzabera kuri Stade de Kigali, wimuriwe kuri Stade Amahoro nyuma y’ubusabe bwa Rayon Sports.



Rayon Sports FC, yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA ibusaba ko babaha Stade Amahoro, bakayakiriramo umukino wa nyuma wa Shampiyona, aho bazakina na Marines FC.

Rayon Sports FC izashyikirizwa igikombe ku munsi wa nyuma wa Shampiyona

Mu gusubiza iyi Baruwa umuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n’umuco bwandikiye FERWAFA, buyemerera ubu busabe bwagaragajwe na Rayon Sports FC. Icyakora muri iyi baruwa MINISPOC yibeshye ku matariki yakiriyeho ubusabe bwa Rayon Sports. Bavuze bati:”Mpereye ku ibaruwa no 55/FERWAFA/2019 yo ku wa 28/06/2019 mwanditse musaba Sitade amahoro kugira ngo hazabere umukino wa nyuma ARPL, uzahuza Rayon Sports FC na Marines FC ku itariki ya 01/06/2019 guhera saa cyenda n’igice (15h30). Mbandikiye mbamenyesha ko Stade Amahoro mwatiye muyemerewe ku munsi n’isaha byavuzwe haraguru”.


Uyu ni umukino uzahuza Rayon Sports FC na Marine FC, aho Rayon Sports izaba ishyikirizwa igikombe cya Shampiyona, nyuma yuko igitwaye hasigaye umukino umwe gusa. Twabibutsa ko uyu mukino uba kuri uyu wa Gatandatu aho Rayon Sports iraza kwakira Marines FC, kuri stade Amahoro.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND