RFL
Kigali

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kutabera i Kigali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/10/2023 13:57
1


Umukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, uzahuza Rayon Sports na APR FC, ushobora kutabera i Kigali kubera ko sitade ya Kigali Pele izaba irimo kuvugururwa.



Mu rwandiko umujyi wa Kigali wandikiye FERWAFA kuri uyu wa Gatatu, umujyi wa Kigali wabwiye FERWAFA ko kuva tariki 23 Ukwakira kugera 29 Ukwakira sitade ya Kigali Pele izaba itaboneka kubera ibikorwa byo kuyivugurura.

Umujyi wa Kigali wakomeje uvuga iyi minsi iri muri gahunda y'ikigo cya Real Construction LTD gishinzwe kubaka iyi sitade, iboneraho gusaba FERWAFA ko imikino yari iteganyijwe muri ayo matariki yakwimurwa. Ibi bivuze ko imikino y'umunsi wa 9 wa shampiyona yari iteganyijwe kubera kuri iyi sitade, yazimurwa cyangwa igasubikwa.

Muri iyo mikino harimo umukino uruta iyindi muri shampiyona, aho tariki 29 ku isaha ya saa 15:00 PM APR FC yari kuzakira Rayon Sports. Indi mikino ishobora kutabera kuri iki kibuga, harimo umukino Gorilla FC izakiramo Marine FC, Kiyovu Sports yakire Etoile de l'Est  na Gasogi United yakire Police FC.

Mu gihe uyu mukino utasubikwa ukimurirwa ikibuga, ushobora kubere i Bugesera cyangwa ukajyanwa i Huye kuko nta kindi kibuga kiri muri kigali cyawakira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AHIMANA ORIVIER NDU MUKUNZI WA REYON6 months ago
    REYO IRASABWA KU GA RURA NSABIMANA EMABURE MU RIDEFANSE RWATUBYAYE AKAJYA KTV





Inyarwanda BACKGROUND