RFL
Kigali

Umukirigitananga Munyakazi Deo yerekeje muri Kivu y’Amajyepfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2019 11:24
0


Umukirigitananga Munyakazi agiye guhagararira u Rwanda mu Nama nyungurana bitekerezo izibanda k'uruhare rwa muzika n'urwenya mu guharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere imiyoborere myiza muri Kivu y'amajyepfo.



Iyi nama yateguwe na Kribu Jeunesse Nouvelle (KJN), umuryango utegamiye kuri Leta utegura ibiganiro hagati y'urubyiruko bigamije guteza imbere imiyoborere myiza no guharanira uburenganzira bwa muntu binyuze mumuziki n'urwenya.

Yatangarije INYARWANDA, ko afite byinshi byo gusangiza bagenzi be haba mu rugendo rw’umuziki yanyuzemo n'ibindi.

Ati “Nyotewe no kuganira nabo muri rusange. Guhuza ibitekerezo kandi tugere kucyo twiyemeje. Nkunda kuganira n’abantu duhuje umwuga biranyorohera n’ubwo bwaba ari ubwa mbere duhuye.”

Iyi nama izamara iminsi ibiri (guhera kuya 30-31/Nyakanga /2019). Ni amahugurwa ku banyamuziki n'abanyarwenya mu buryo bakwaguka mu iterambere rikaba rizitabirwa n'ibihugu bigize umuryango w'ibiyaga bigari.

Umukirigitananga Munyakazi Deo akaba ari we munyarwanda watumiwe muri iyi Nama mu rwego rwo gutanga inyunganizi muri iyo nama nk'Umunyamuziki ubisobanukiwe cyane ko akora injyana yihariye ya gakondo.

Iyi ni iyindi nama Munyakazi yitabiriye nyuma yo kuva mu gihugu cy'Ububiligi. Uyu musore yahagurutse i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019.

Deo Munyakazi yagiye mu nama ibera muri Kivu y'Amajyepfo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND