Chriss Eazy yavuze bidaciye ku ruhande ubuzima bujyanye n’urukundo rwe, igihe ateganyiriza gushinga umuryango, asezeranya umubyeyi we kuzamwereka ibirori by'akataraboneka.
Chriss Eazy umaze igihe avugwa mu rukundo n’umukobwa uri
mu banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Umuhoza Emma Pascaline.
Yagarutse ku buzima bwe bw’urukundo aganira n’umubyeyi we
[Mama] wamuhase ibibazo bikomeye byinshi byibanze kuhazaza h’uyu musore.
Bwa mbere uyu muhanzi yahakanye yivuye inyuma ko adaca
inyuma umukunzi we ati”Oya ntabwo ibyo nabikora, icyo kibazo birangoye ku
gisubiza.”
Nubwo yavuze ko ari ikibazo kigoye gusubiza neza ariko mu
ntego afite nk’umuntu hatarimo kuba yaca inyuma uwo bakundana.
Yagarutse kandi ku kuba atakwemeza igihe azabyarira kuko
byose bigenwa n’Imana ariko na none igihe byabera cyose Imana ariyo igena.
Ku mubare w’abana azabyara uyu muhanzi ati”Igihe
nabyarira cyose ntakibazo gusa hari ibyo mbantegura nk’umuntu umwana wanjye
azamere n’umuryango wanjye bizamere gutya.”
Uyu muhanzi yatangaje ko yakuze abwira umubyeyi we ko azabyara
abana 2 gusa yaje gusanga azabyara 3 gusa Mama we yamusabye ko yazabyara 4
akareka ibiharwe undi arabimwemerera.
Chriss Eazy yabwiye umubyeyi we ko kuba igihe kizagera
agashinga urugo bitazagabanya urwo amukunda ahubwo ruziyongera binyuze mu
buzukuru azamuha.
Ibi yabivuze agira ati”Mbanumva ko bidashobora gukuraho urukundo
ngukunda kuko uri inshuti yanjye mbere y'uko ngufata nk’umubyeyi kandi inshuti
y'akadasohoka.”
Mu gusoza uyu musore yabajije umubyeyi we icyo yakora mu gihe byatungurana akamutunguza umwuzukuru undi ati'' Nabyakira nubwo mbanifuza ibirori [ubukwe] ''.
Chriss Eazy yamwemereye ko azabimwereka kandi by'akataraboneka.
TANGA IGITECYEREZO