RFL
Kigali

Umunezero uhebuje mu gitaramo European street fair cyaririmbyemo Charly&Nina na Riderman-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/06/2019 11:39
1


Abitabiriye igitaramo European street fair basigiwe ibyishimo by’ikirenga n’abahanzi nyarwanda Riderman na Charly&Nina ubwo hizihizwa umunsi wahariwe u Burayi [Europa Day]. Cyateguwe n’ihuriro ry’abagize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi [EU] kubufatanye n’Ambasade z’ibihugu biwugize zikorera mu Rwanda.



Iki gitaramo ‘European street fair’ cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019. Cyahurije hamwe umubiligi Baloji, Riderman, Charly&Nina, Siti True Karigombe ndetse na Sintex kibera muri car free zone.

Ni umwanya mwiza ku bakiri bato bidagadura mu mikino itandukanye baba bateguriwe. Umuhanda urombereje wa ‘Car free zone’ uba ugizwe n’urunyurane rw’ibyipa bya EU, imitako itandukanye, ibishushanyo n’ibindi birangaza benshi.

Ku bana ni umunsi wabo kuko bategurirwa imikino yo gukina bagasirwa amarangi ku mubiri bagasangira icyo kunwa no kurya. Ni igitaramo gihuriza hamwe urubyiruko, abakuze n’abandi baba bashaka kwidagaduro byisumbuyeho n’abashaka kwerekana impano.

Cyatangiye saa tatu z’ijoro n’iminota mike. Ababiteguye bavuze ko babanje guhura n’ikibazo cya ‘generator’ itanga umuriro kuko bagerageje izigera kuri eshatu byose byanga.

Sintex, Charly&Nina na Riderman mu gitaramo:

Sintex yaririmbye muri iki gitaramo agaragaza ko ari umunyempano ukwiye guhangwa amaso. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze aheruka gushyira hanze nka ‘Twifunze’, ‘You’ n’izindi nyinshi zanyuze abitabiriye iki gitaramo. Yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi.

Yakurikiwe n’umubiligi Baloji waririmbye umuriro ukabura ava ku rubyiniro akurikirwa n’itsinda Kuruka Chama ryo mu Burundi rivuza ingoma mu buryo bunogeye amatwi. Bavugije ingoma banaririmba bafasha benshi kwizihirwa n’igitaramo binjiriyemo ubuntu.

Charly ku rubyiniro mu gitaramo 'European street fair'

Bakorewe mu ngata n’itsinda cya Charly&Nina binjiye ku rubyiniro babaza abitabiriye igitaramo niba bameze neza bavuga ko biteguye kubashimisha. Baririmbye indirimbo nka ‘Face to face’, ‘Try me’, ‘Mfata’, ‘Uburyohe’ baheruka gushyira hanze n’izindi.

Izi ndirimbo baziririmbye bafite itsinda rigari ry’abasore n’inkumi babafasha kunyura benshi ku rubyiniro. Byageze aho Charly&Nina basaba bamwe mu basore kubasanga ku rubyiniro bakabyinana zimwe mu ndirimbo, ibintu byanyuze ababashije gusanga aba bakobwa ku rubyiniro.

Bavuye ku rubyiniro bakiriwe n’umuraperi Gatsinzi Emery waryubatse nka Riderman. Ni umwe mu bahanzi bakoze umuziki igihe kinini ariko ugikunzwe. Yagzee ku rubyiniro ibintu birahinduka abwira abitabiriye ko yiteguye kubashimisha uko byagenda kose.

Yinjiriye ku ndirimbo yise ‘Igicaniro’ yamumenyekanishije birushijeho akomereza ku ndirimbo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka ‘Ntakibazo’, yakoranye n’itsinda rya Urban Boys ‘Romeo&Juliet’ yakoranye na Dream Boys, ‘Mambata’ yakuriyemo na Safi Madiba, ‘Abanyabirori’ n’izindi nyinshi cyane.


Riderman ku rubyiniro

Umunyarwenya Arthur Nkusi n'umunyamakuru Anita Pendo ni bo bayoboye iki gitaramo

Abakaraza bo mu Burundi bigaragaje

Umubiligi Baloji muri iki gitaramo [uteze igitambaro mu mutwe]

Charly abyinana n'umwe mu bamusanganiye ku rubyiniro

Anita Pendo umushyushyarugamba uri mu bagezweho

Dj Toxxyk kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki

Umunezero uhebuje ku bitabiriye igitaramo

Umunyarwenya Arthur Nkusi akaba n'umunyamakuru wa Kiss FM

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    hano byari sawa kubera ko byari ubuntu kwinjira





Inyarwanda BACKGROUND