RFL
Kigali

Umunyamakuru wa Radio Salus Jean Rutabana yasohoye indirimbo ‘What you mean’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2019 16:51
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radio Salus yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘what you mean’. Ni indirimbo yanditse yibaza impamvu abashakanye baterwa isoni no kwitana umugabo cyangwa umugore ahubwo bagahitamo kwitana abafasha.



Jean Rutabana ashyize hanze indirimbo ‘what you mean’ ikorera mu ngata ‘Dusabane’ yari aherutse gushyira hanze igakundwa bikomeye. Yabwiye INYARWANDA, yanditse iyi ndirimbo ‘what you mean’ yibaza impamvu abashakanye batinya kwitana umugabo cyangwa umugore.

Yagize ati "Nk’umuhanzi nibajije impamvu abantu (umugore n’umugabo) baterwa isoni no kwitana umugabo cyangwa umugore, bagahitamo kwitana abafasha kandi ayo magambo mu by’urukundo atanganya uburemere.

Umufasha ni wa muntu ufasha abandi gukora akazi runaka, karangira akagenda. Ariko umugore n’umugabo, babana ibihe byose.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WHAT YOU MEAN' YA JEAN RUTABANA

‘What you mean’ n’indirimbo y’urukundo ikaba iri mu njyana ya zouk aho aririmba ashishikariza abakundana (umugabo n’umugore) kutitana abafasha hagati yabo ahubwo bakitana umugabo n’umugore bitewe n’uko yasanze ayo ari amagambo meza y’ibihe byose.

Jean Rutabana ni umuririmbyi ufite ijwi ry’umwihariko ucuranga ‘guitar acoustic’ aho indirimbo ze iyo uzumvise usangamo ubuhanga mu myandikire. Uyu muhanzi yateguje abakunzi be ko bahishiwe byinshi kubera ko ari kwiga byinshi bijyanye na muzika.

Uretse ubuhanzi, Jean Rutabana akora itangazamakuru (kuri radio salus), akaba afite impamyabumenyi y'ikiciro cya 2 cya kaminuza mu ihinduranyandiko n'busemuziya (Translation and Interpreting) yakuye muri kaminuza y'u Rwanda.

Ibikorwa by’ubuhanzi yabitangiye 2015. Kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo eshanu zirimo iyitwa ‘Uzamundinde’, ‘Eva wanjye’, ‘Ubuzima bw'Isi’, ‘Dusabane’…

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WHAT YOU MEAN' YA JEAN RUTABANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND