RFL
Kigali

Umunyamideri w'icyamamare Judith Heard uzayobora ibirori bya XMass Celerities Party yageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 18:05
0


Mu mpera z'uyu mwaka wa 2018 mu Rwanda bimwe mu birori bitegerejwe bikomeye ni igitaramo cya Celebrities Xmass Party cyateguwe n'inzu ifasha abahanzi ya The Mane. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko umunyamiderikazi Judith Heard w'icyamamare muri Uganda ariwe uzayobora ibi birori yamaze kugera mu Rwanda.



Celebrities Xmass Party ni igitaramo giteganyijwe tariki 25 Ukuboza 2018 aho ab'ibyamamare banyuranye hano mu Rwanda bazaba bakoraniye muri Camp Kigali mu gitaramo cyateguwe cyo kuba abantu b'ibyamamare bahura bagasabana bakaganira bakungurana ibitekerezo ariko nanone bagahura n'abafana babo ku buryo habaho ubusabane ku bantu bose bahurira mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Ibi birori bizaba byahuriyemo ab'ibyamamare mu byiciro binyuranye birimo abahanzi ba muzika, abagiye begukana amakamba y'uburanga anyuranye, abakinnyi b'ibyamamare mu mikino itandukanye, abanyamakuru banyuranye, abafotozi b'ibyamamare n'abandi benshi...Ibi birori byitezwemo uburyo bunyuranye bw'imyidagaduro yaba abahanzi bazaririmba n'ibindi ariko kuri ubu byamaze gutangazwa ko aba Djs bazacuranga muri iki gitaramo ari abo muri Dream Team Djs.

Kugeza ubu iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol Rwanda amatike yacyo yamaze kugera hanze. Hateguwe amatike ya 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y'icyubahiro. Gusa uzayigura ku munsi w'igitaramo akazayigura 15000Frw, 200000Frw ku meza y'abantu umunani bicaye hamwe bazahabwa icupa rya Champagne ndetse n'ameza y'abantu umunani azaba ateretse mu myanya y'ikirenga azaba agura 400000Frw bakazatangaho icupa rya Champagne na Whisky. Abashaka aya matike bayasanga ku biro bya Inyarwanda aho ikorera kuri La Bonne Address. Bayasanga kandi kuri Kabash Fashion House muri UTC. 

Judith

Judith

Judith

Umunyarwandakazi wamamaye i Bugande Judith Heard yakiriwe n'umuyobozi wa The Mane

Judith

Judith

Judith

Judith Heard yakiriwe n'itangazamakuru ry'i Kigali

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND