RFL
Kigali

Umunyamuziki Stevie Wonder agiye gufata ikiruhuko mu muziki asimburizwe impyiko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2019 16:14
0


Umunyabigwi mu muziki Stevie Wonder, yatangaje ko yitegura gufata ikiruhuko mu muziki kugira ngo asimburizwe impyiko. Avuga ko yizeye ko bizagenda neza kuko yamaze kubona umuntu wemeye kumuha impyiko.



Yitwa Stevland Hardaway Morris yamenyekanye mu muziki nka Stevie Wonder. Ni umunyamerika w’umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ubifatanya no gutunganya indirimbo. Ni umwe mu bahanzi bagezweho wabyungukiyemo cyane cyane mu kinyejana cya 20.

Uyu mugabo w’imyaka 69 w’amavuko wakunzwe n’abatari bacye mu ndirimbo ‘I Just called to say i love you’ yatangaje ko mu minsi ya vuba yitegura gufata ikiruhuko mu muziki bitewe n’uko afite ikibazo cy’impyiko zangiritse.

Yavuze ko azasimburizwa impyiko muri Nzeri 2019, ndetse ko hari umuntu wemeye kuzazimuha. Nta tariki yatangaje cyangwa se ibitaro azaherwamo ubu bufasha.

Ibi yabivugiye mu gitaramo ‘British Summer Time Hyde’, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, agira ati “Ngiye gufata ikiruhuko. Nzasimburizwa impyiko muri Nzeri uyu mwaka. Ni byiza kuko namaze kubona uwemeye kuzimpa.”

Stevie ni umunyabigwi mu muziki wahiriwe mu kinyejana cya 20

Yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko yemeye kubaririmbira kubera urukundo akunda abafana be kandi ko yashakaga kubabwira uko ameze mbere y’uko bazabyumva ahandi.

Stevie ariko anavuga ko azaririmba mu bitaramo bitatu mbere y’uko afata ikiruho mu muziki.

Muri 2016 yakoreye ibitaramo bikomeye mu Bwongereza aho yaririmbye indirimbo nyinshi ziri kuri alubumu yamumenyekanishije birushijeho. Iyi alubumu yayikubiyeho indirimbo zivuga ku buzima byeruye n’izindi.

Mu gitaramo yakoreye nanone mu Bwongereza yaririmbye indirimbo zivuga ku kwishimira ubuzima, urukundo n’umuziki.

Stevie yishimira ko kuva afite imyaka 11 y’amavuko yashyigikiwe mu rugendo rwe rw’umuziki akizeza kutabatenguha.

Uyu mugabo yegukanye Grammy Awards 25, ashyirwa mu bamaze guca agahigo muri ibi bihembo. Yakoze ubukwe n’abagore batatu, babiri baratandukanye muri 2017 arushingana na Tomeeka Bracy. Afite abana icyenda yabyaye kuri aba bagore batatu.

Stevie Wonder yatangaje ko yitegura gusimburizwa impyiko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND