RFL
Kigali

Umunyarwanda agiye kugaragara kuri Album yo kugaruka mu muziki kwa Denroy Morgan se w’itsinda rya Morgan Heritage

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/03/2019 13:45
1


Umuhanzi Vaga Vybz ukora injyana ya Reggae & Dancehall wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka; Rwanda mi nation, Man a rasta, Hakuna matata n’izindi kuri ubu azumvikana mu ndirimbo nshya iri kuri album nshya ya muzehe Denroy Morgan se w’itsinda Morgan Heritage. Ni album yise “Return of the legends”.



Uyu mushinga wa Album uyu mugabo yahisemo kuwufatanya n'abaririmbyi ba Reggae bo muri Afurika barimo Nyasha David (Zimbabwe), Latitude (South Africa), Vagavybz (Rwanda), Q-Nel (Ghana), and Bravoo (Kenya). Uyu musaza w’imyaka 73 kuri ubu ni umubyeyi w’abana 30 barimo n'abagize itsinda rya Morgan Heritage.

Indirimbo uyu musaza yakoranye n’uyu muhanzi w’umunyarwanda Vaga Vybz yitwa Missing You izasohoka mu minsi ya vuba cyane ko izajya hanze tariki 6 Mata 2019. Icyakora kubera ko u Rwanda ruzaba rwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Vaga Vybz azamamaza iyi ndirimbo nyuma y’ibi bihe cyane ko nk’umunyarwanda agomba kuzifatanya n'abandi muri ibi bihe biba bitoroshye.

Denroy

Muzehe Denroy Morgan ari gukora album ye izaba iriho indirimbo yakoranye n'umunyarwanda Vaga Vybz

Vaga Vybz yatangarije Inyarwanda.com ko yari asanzwe aziranye n’uyu musaza ku mbuga nkoranyambaga icyakora baza guhurira muri Ethiopie mu mwaka wa 2018 mu nama mpuzamahanga ihuza aba Rasta bo ku Isi hose. Iki gihe ni bwo bemeranyije gukorana iyi ndirimbo. Vaga Vybz yafatiye amajwi ye muri Kenya ayohereza muri Jamaica aho indirimbo iri gukorerwa.

Iyi ndirimbo kimwe n’izindi Denroy Morgan ari gukora zizaba zigize album ye nshya yise “Return of legend Ras Denroy Morgan.” Nyuma yo gukora iyi album uyu musaza ateganya gukora ibitaramo byo kuyumvisha abakunzi b’umuziki wa Reggae aha akazataramira mu bihugu binyuranye birimo n’ibya Afurika aha n’u Rwanda rukaba kimwe mu bihugu bishobora kuzakorerwamo iki gitaramo.

Vaga VybzVaga Vybz avuga ko ku bwe ari ishema kuba yarakoranye indirimbo n'uyu musaza mu muziki,...

Album yeherukaga gukora yitwa Musical Unity, akaba yarayishyize hanze mu mwaka wa 2017. Uyu mugabo wavutse mu 1946, yavukiye muri Jamaica aza kuhava mu 1965 afite imyaka 19 gusa yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kuri ubu amaze igihe kitari gito afitanye umubano n’uyu musore w’umunyarwanda Vaga Vybz banamaze gukorana indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier 5 years ago
    Oooooh courage mwana wacu, natwe turishimye kuba warateye intambwe nkiyi, kuba urikumwe naba basaza bakera kbsa nintambwe ishimishije cyaneee!!!!





Inyarwanda BACKGROUND