RFL
Kigali

Umunyarwanda mu basore bahatanira ikamba rya ‘Mister United Continents’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2019 18:57
0


Umusore w’umunyarwanda witwa Rukundo Dismas w’imyaka 24 y’amavuko, yashyizwe ku rutonde rw’abandi basore bazitabira irushanwa rya ‘Mister United Continents’ rizabera mu gihugu cya Philippines, ku nshuro ya Gatanu.



‘Mister United Continents’ izabera muri Philippines guhera ku wa 25 Mutarama 2020 kugera ku wa 03 Gashyantare 2020. Rukundo yabwiye INYARWANDA ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyandikisha muri iri rushanwa kuko no ku nshuro ya kane yiyandikishije ariko batinda kumumenyesha ko yatoranyijwe.

Yavuze ko haburaga amezi atatu kugira ngo irushanwa ritangire abamenyesha ko bitamukundira kwitabira. Uyu musore wanitabiriye Mr Elegancy 2018, avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo yavuganye n’abategura irushanwa bamuha ‘website’ yiyandikishirijeho, yuzuza buri kimwe cyose yasabwaga.

Umusore witabira iri rushanwa asabwa kuba azi neza ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cye kandi akaba ari umuhanga mu kurangira abandi no kureshya benshi gusura igihugu cye.

Rukundo avuga ko azakora uko ashoboye akavuga ibyiza u Rwanda rufite ku buryo ba mukerarugendo baziyongera. Ati “Kwitabira iri rushanwa bizatuma ndushaho kuvuga ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda. Nizeye ko hari bamukerarugendo bazadusura kandi n’ishema ku gihugu cyacu.”

Yunzemo ati “Cyane! Ndabyiteguye cyeretse hagize igihinduka muri gahunda zanjye kuko byose ni Imana ibigena.”


Umunyarwanda ari mu bahatanira ikamba rya Mister United Continents

Kuri ubu uyu musore wa metero 1 na centimetero 83 yohererejwe kontaro (contract) asabwa kuzuza. Umusore utoranywa muri iri rushanwa agomba kuba azi kuvuga neza ururimi rw’Icyongereza, kuba ufite ubwenegihugu bw’igihugu ugiye guhagararira, kuba atarashatse, kuba yarasoje amashuri (ayisumbuye cyangwa se kaminuza).

Afite hagati y’imyaka 18 na 25 y’amvuko, kuba atarafunzwe, kuba utagendera ku by’amadini no kuba yiteguye guhatanira ikamba n’abandi. Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizarangira, kuya 14 Nzeri 2019. Muri iri rushanwa, u Burundi buhagarariwe na Rwema Abdulazak ufite imyaka 21 y’amavuko ndetse akaba afite metero 1 na centimetero 86.




Rukundo yiyandikishije mu irushanwa rya 'Mister United Continents'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND