RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Makeda, Vanessa Mdee mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2019 12:36
0


Umunyamakuru wa CNBC Africa, umuhanga mu kuyobora ibirori udategwa mu rurimi rw’Icyongereza, Makeda Mahadeo [Dj Makeda], wakoreye igihe kinini ContactFM/ TV, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’.



East Africa’s Got Talent [EAGT] ni irushanwa rishakisha impano mu ngeri zitandukanye. Rimaze kuba ubukombe mu gukurikirwa n’umubare munini w’abanyuzwe n’impano zimurikwamo.

Abanyempano 120 batoranyijwe mu bihugu 4 birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania bamaze iminsi muri Kenya aho bahataniye kwinjira mu kindi cyiciro cy’iri rushanwa. Umusore witwa Elisha Kwihangana wamenyekanye nka Elisha The Gift ni umwe mu babashije gutambuka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 nibwo abategura iri rushanwa batangaje ku mugaragaro akanama nkemurampaka k’iri rushanwa. Ni mu muhango ukomeye watambukijwe imbona nkubone ku bitangazamakuru Citizen TV ndetse na Clouds Media TV.

Umunyarwenya Anne Kansiime uri kwifashishwa mu gukora iki kiganiro kizanyuzwa kuri Televiziyo zikomeye mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba niwe watangaje amazina y’abagize akanama nkemurampaka.

Yabanje guhamagara Vanessa Hau Mdee waryubatse mu muziki nka Vanessa Mdee. Yavuze ko ari umuhanzi w’umunya-Tanzania, w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo unyuzamo akanarapa. Yongeyeho ko ari umukozi kuri Televiziyo no kuri Radio.

Yanavuze ko Vanessa Mdee ari mwiza akaba umuhanga mu kurimba, ngo ni igisobanuro cy’umuntu muto utanga ibyishimo kuri benshi.

Vanessa Mdee yageze ku rubyiniro yambaye imyenda y’ibara ry’umweru, ahawe indangururamajwi avuga ko yishimye cyane anabaza abitabiriye uyu muhango niba bameze neza.

Mu rwenya rwinshi, Anne Kansiime yamubwiraga gutambuka yitonze ati ‘ndashaka ko twifotozanya’.

Ku mwanya wa kabiri yahamagaye uwitwa Gaetano Jjulo Kagwa.Yavuze ko ari umunya-Uganda akaba n’umugabo mwiza, ngo hashyizweho irushanwa ry’abagabo beza yabahiga.

Yavuze ko uyu mugabo asanzwe ari n’umukinnyi wa filime wananyuze mu irushanwa rya ‘Big Brother’ atibuka neza igihe ryabereye.

Yavuze ko asanzwe ari n’umunyamakuru kuri Radio, umugabo ucisha make kandi mwiza. Kagwa yageze imbere yipfuse mu maso, avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka.

Gaetano Jjulo Kagwa ni umunya-Uganda w’umukinnyi wa filime ubifatanya no gutangaza amakuru. Yakinnye muri filime Nana Kagga, Beneath The Lies-The Series n’izindi. Izina rye ryarushijeho kumenyaka ubwo yahagarariraga Uganda mu irushanwa rya ‘Big Brother Africa’ ryabaye mu 2003.

Umunyarwandakazi Makeda mu kanama nkemurampaka k'irushanwa 'East Africa's Got Talent'

Ku mwanya wa Gatatu, yahamagaye umunyarwandakazi Makeda. Yamutatse avuga ko ari igisobanuro cy’umukobwa mwiza, ati ‘wabyemera utabyemera niko biri’. Yavuze ko ari umuhanga, Dj ukomeye mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko Makeda ari umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bikomeye.

Yanyuze kuri Contact Fm aho yakoraga ikiganiro The Switch, yakoreye Televiziyo y’u Rwanda yisanzura mu kiganiro ‘Rise and shine Rwanda’, yanakoreye Journal.rw. ubu akorera CNBC Africa.

Makeda warushinze muri 2017, yageze imbere y’abitariye uyu muhango yambaye neza nk’uko byavuzwe na Anne Kansiime. Yabajijwe uwamwambitse n’ibindi by’ubwiza yari yambaye, asubiza ko buri kimwe cyose cyakorewe mu Rwanda, ati 'Byose byakorewe mu Rwanda’.

Ku mwanya wa kane yahamagaye uwitwa Jeff Koinange. Yavuze ko ari umugabo ukorera igitangazamakuru gikomeye ku isi, CNN ati ‘bamwe muri hano mutangira amakuru kuri Facebook’.

Yongeyeho ko ari umwe mu bazwi muri Kenya kandi bagira imbaraga mu byo bakora. Yanavuze ko uyu mugabo iyo agenda wagira ngo uramuzi.

Ni umunya-Kenya wavutse kuya 07 Mutarama 1961. Yamenyekanye cyane mu kiganiro ‘Jeff Koinange Live’ gitambuka kuri Citizen Tv kuva muri Gashyantare 2017. Mu bihe bitandukanye yakoreye ibitangazamakuru bikomeye nka KTN, K24, Hot 96 n’ibindi.

Vanessa Mdee[Ubanza ibumoso]...... Makeda [Uwa kabiri uturutse iburyo]

Uyu muhango wari uyobowe na Anne Kansiime

Umuyobozi w'irushanwa 'East Africa's Got Talent', Lee Ndayisaba yanditse kuri Twitter avuga ko 'iyi kipe y'abantu bane ishoboye'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND