RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Winnie Gema Mbabazi ari mu bahatanira guhagararira Finland muri “Miss Queen Europe”- AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2019 8:46
0


Miss Queen Europe ni irushanwa rimaze kuba ubukombe ku mugabane w’Uburayi rigamije kugaragaza uburanga bw’abagore bo kuri uyu mugabane. Muri uyu mwaka rizitabirwa n'abaturuka mu bihugu 50 byo ku mugabane w’Uburayi aha ni naho umunyarwandakazi Winnie Gema Mbabazi ari kwiyamamariza guhagararira igihugu cya Finland.



Amarushanwa ya Miss Queen Europe aho atandukaniye n'andi marushanwa y’uburanga ni uko n’umugore wabyaye cyangwa washatse yemerewe kuyitabira. Mu bihugu 50 byo ku mugabane w’uburayi hakaba hakorwa amatora ku buryo haboneka abazabihagararira mu marushanwa ya nyuma. Kuri ubu muri Finland hari gukorwa amarushanwa agamije kubona abagore batatu bazahagararira iki gihugu muri aya marushanwa.

Winnie Gema Mbabazi umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Finland ni umwe mu bagore 46 bari gushaka umwanya muri batatu ba mbere, uyu mwanya ukaba uhita wemerera uhatana kwitabira irushanwa nta yandi mananiza abayeho. Kuri ubu amatora yo gushaka abazahagararira Finland muri aya marushanwa akaba arimbanyije.

Amatora akorerwa kuri Internet yatangiye tariki 14 Werurwe 2019 byitezwe ko azarangira tariki 14 Mata 2019 aha umuntu akaba yemerewe gutora inshuro imwe ku munsi. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Winnie Gema Mbabazi umunyarwandakazi rukumbi witabiriye aya marushanwa yari uwa cyenda mu bantu 46 bivuze ko akeneye gutorwa cyane ngo yinjire muri batatu ba mbere.

Aganira na Inyarwanda, Winnie Gema Mbabazi yadutangarije ko nk’umunyarwandakazi aharanira kuba yazamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga ati” Nitwa Winnie Gema Mbabazi. Ndi umunyarwanda utuye muri Finland, ndi mu marushanwa ya Miss Queen Europe ndifuza guhagararira Finland muri aya marushanwa. Amajwi yanyu ni umugisha kuri njye”. Yadutangarije ko kwitabira iri rushanwa bisaba kuba utuye mu bihugu by'i Burayi ariko kandi ufite kompanyi ukoreramo ibikorwa byo kumurika imideri kuko iyo wujuje ibyo biba byoroshye guhita witabira irushanwa.

Nyuma y'uko abazahagararira ibihugu byose bazaba bamaze kumenyekana, biteganyijwe ko amarushanwa ya nyuma azabera muri Czech Republic.

KANDA HANO UBASHE GUSHYIGIKIRA UYU MUNYARWANDAKAZI

WinnieWinnieWinnieWinnieWinnie umunyarwandakazi uri guhatanira guhagararira Finland muri aya marushanwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND