RFL
Kigali

Umuraperi Navio yarushingiye muri Suwede

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/07/2019 9:18
0


Umuraperi uri mu bakomeye muri Uganda, Daniel Kigozi wamamaye ku izina rya Navio yakoze ubukwe n’umukunzi we Mathilda bwabereye mu gihugu cya Suwede mu Mujyi wa Vastland Kyrka.



Muri ubu bukwe, aba bombi bari bashyigikiwe n’imiryango yombi, inshuti n’abandi. Bakoze ubukwe hari hashize umwaka umwe n’igice bombi bakoze ibirori gakondo byabereye mu gihugu cya Uganda.

Navio yagaragaje ibyishimo bidasanzwe afata ifoto imugaragaza asoma umukunzi we ayishyira ku mbuga nkoranyambaga, maze yandika agira ati “Reka bibi! Ntabwo nabura kwishimira uwo nahisemo nanjye akampitamo. Ni uwa mbere.”

Umugore we Mathilda, yanditse ati “Uyu munsi (kuya 20 Nyakanga 2019) nakoze ubukwe n’inshuti yanjye.”

Navio mu 2017 yakoze ibirori gakondo n'umukunzi we biyerekana mu muryango

Mu mezi atanu ashize, bombi bibarutse umwana wa kabiri bise Lyweln Kigozi. Uyu mwana yavutse kuya 16 Gashyantare 2019, yaje asanganira imfura yitwa Kingdom Kigozi wavutse muri Nzeri 2017 avukira mu bitaro bya Lubaga.

Navio yanyuze mu itsinda rya “Klear Kut” ryamamaye mu ijambo “Ugaflow” risobanura ikibuga cy’injyana ya Hip Hop muri Uganda. Uyu muhanzi yarahiwe mu rugendo rwe rw’umuziki akora ku giti cye, yakunzwe mu ndirimbo nka "Ngalo", "Bugumu", "One & Only", n’izindi.


Muri ubu bukwe yari ashyigikiwe na benshi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND