RFL
Kigali

Umuraperi Neg G The General amaze ukwezi Iwawa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2019 13:20
1


Umuraperi Ngenzi Serge waryubatse nka Neg G The General amaze ukwezi abarizwa Iwawa. Yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko yafatiwe ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, kugeza akaba amaze ukwezi agororerwa Iwawa.



Muri 2007 ni bwo Neg G yamenyekanye anakundwa bikomeye mu ndirimbo ze nka “Internat”, “Karara” yafatanyije na The Ben, “Parler”, “vuvuzera” n’izindi.

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2019 Umunyamakuru wa INYARWANDA Nsengiyumva Emmy ari mu itsinda ryasuye ikigo cy'Iwawa. Yatunguwe no gusanga umuhanzi Neg G The General ari umwe mu bari kugororerwa muri icyo kigo.

Umwaka wa 2017 warangiye Neg afunzwe inshuro ebyiri. Icyo gihe yabwiye INYARWANDA ko bwa mbere yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge dore ko yari afatanywe ibinini bifatwa nk’ibiyobyabwenge byari mu gakapu.

Bwa kabiri yafungiwe i Gikondo azira urugomo. Yavugaga ko ari i Gikondo yahuye n’ibihe bikomeye; afunguwe atangira gusaba amasengesho.  Neg wakoze indirimbo nka ‘Ejo’, ‘Icyayi’, ‘Inshinwa’ n’izindi. Yahoze ari inkoramutima ya Riderman bakibana mu itsinda rya UTP Soldiers.

Muri 2015 yatangaje kumurika alubumu yise “ Kazivukamo” yari yakubiyeho indirimbo “Agafunguzo”, “Akeka ko nasaze” yakoranye na Ice Riml, “Icyayi gishyushye”, “Ikondera”, “Inshinwa”, “Kuramo”, “Yagiye”, n’izindi.

Umuraperi Neg G The General amaze ukwezi agororerwa Iwawa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabirigi edouard5 years ago
    ryose bavandi harihobyishi bihiga impano nkizo azaza arikumurongo udusukire imirongo2





Inyarwanda BACKGROUND