RFL
Kigali

Umuraperi Shizzo waherukaga Kigali mu myaka 9 yashyize hanze indirimbo ‘ I’M back’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2018 18:20
0


Umuraperi Hakizimana Agappe uzwi muri muzika nka Shizzo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘I'M back’. Ni indirimbo ashyize hanze nyuma y’uko mu minsi ishize agarutse mu Rwanda akubutse muri Amerika yari amaze imyaka icyenda.



Uyu muhanzi asanzwe atuye muri Leta ya Indiana, yagarutse mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 08 Ukuboza 2018. Mu mishinga ya hafi ahereyeho harimo n’iyi ndirimbo yise ‘I'M Back’ yasohoye amajwi (Audio) yayo.

Iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko, yumvikanamo ‘Bugoyi’ nk’inkomoko ye. Yavuze ko agarutse mu muziki byeruye; mu myaka ishize yakoze indirimbo nka, ‘The home coming’, ‘Intashyo’, ‘Wow’ yakoranye na Umutare Gaby, ‘Aho wankuye’ yakoranye na Clovio n’izindi.

Umuraperi Shizzo washyize hanze indirimbo 'I'M Back'.REBA HANO INDIRIMBO 'I'M BACK' YA SHIZZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND