RFL
Kigali

Umuraperi Youngtone yahishuye ko yajyanywe Iwawa afite ibiro 50 ariko ubu akaba yujuje 75 –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2019 12:55
0


Young Tone ni umuraperi wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye cyane cyane mu ndirimbo yakoranye na Gaby Kamanzi bise ‘Amahoro’. Uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop kuri ubu ari kubarizwa Iwawa aho ari kugororerwa nyuma yo gufatwa nk’umwe mu bakoresha ibiyobyabwenge ku buryo bukabije.



Mu minsi ishize ubwo twasuraga ikigo cya Iwawa twasanzeyo uyu muraperi,  ahawe umwanya ngo aganire n'abashyitsi Youngtone wabaye mu bihugu binyuranye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabanyeyo n’umuryango we cyane ko ariho utuye, yabajijwe ibiro yari afite ubwo yajyanwaga Iwawa atangaza ko yagiyeyo afite ibitarenze 50.

Young Tone

Young Tone amaze kugarura umubiri

Aha yabajijwe ibiro amaze kugira atangaza ko amaze kugira ibiro 75. Youngtone yahise ahamya ko izi mpinduka zitari ku mubiri gusa ahubwo no mu mutwe yahindutse. Uyu muraperi wanyuze mu itsinmda rya Stone Church yajyanywe Iwawa mu mezi ashize azira gukoresha ibiyobyabwenge binyuranye byatumye agenda ahinduka mu buzima bwe.

REBA HANO UBWO YOUNGTONE YATANGAZAGA IBI BYOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND