RFL
Kigali

Umurundi wasomanye na Wema Sepetu bikamuviramo ibihano yahishuye ko bashwanye bapfa ubutinganyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2019 17:28
0


Patrick Christopher wamenyakanye nka PCK wakundanye n’umunyamideli Wema Sepetu, yahishuye ko bamaze gutandukana amuhoye ko akunda abatinganyi, ikirenze kuri ibyo ngo uyu mukobwa w’imyaka 30 y’amavuko afite imyitwarire nk’iy’abana.



Urukundo rwa PCK ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi na Wema Sepetu mu minsi ishize rwarukuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bikurikirwa no kuba Leta ya Tanzania yaramaganye Wema Sepetu imushinja gusakaza amashusho y’urukozasoni, ndetse yanafatiwe ibihano mu ruhando rwa Cinema.

Nyuma y’uko Wema Sepetu atangaje ko umukunzi we mushya Chrintomy, PCK bacuditse yashyize hanze amashusho ahishura ko yamaze gushwana na Wema Sepetu bapfa ko akunda abatinganyi akagira n’imyitwarire nk’iy’abana.    

Yavuze ko bagiranye ibihe byiza ariko koko Wema yazanye ubwana bwinshi mu rukundo. Yagize ati “Twagiranye ibihe byiza mu gihe twamaranye ariko yazanye ubwana bwinshi mu rukundo kandi nkumva ko akunda abatiganyi’.  Mu Ukuboza 2018, PCK, yasohowe mu nzu na Mariam Sepetu umubyeyi wa Wema Sepetu biturutse ku kuba atamuzi.

Amashusho ye asomana na Wema Sepetu yataje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko Wema ari we wafashe ariya mashusho afata n’umwanzuro wo kuyashyize hanze byanatumye afatirwa ibyemezo bikaze.

Uyu mugabo yiteguraga gushyingiranwa na Wema Sepetu. Nairobinews yanditse ko mu minsi ishize nyina wa Wema Sepetu yasohoye mu nzu abatinganyi bari bazanwe n’umukobwa we(Wema Sepetu) gutura mu nzu.

Amashusho ya Wema Sepetu asomana na PCK yateje impaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND