RFL
Kigali

Umurungi Sandrine wahatanye muri Miss Rwanda 2019 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2020 19:16
1


“Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka (Imigani 18:22)”- Aya magambo ari ku butumire bwa Umurungi Sandrine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 wamaze gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we Gatete Yves.



Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2020 Umurungi Sandrine yamanitse ukuboko kw'iburyo afatisha ukw’ibumoso ku ibendera yemeza ko abaye umugore wa Gatete Yves imbere y’amategeko y’u Rwanda. Ni mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 09 Gashyantare 2020 aho gusaba no gukwa bizaba saa tatu za mu gitondo. Gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri Zion Temple Gatenga saa munani.

Ku wa 19 Mutarama 2020 uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ ndetse we n’umukunzi we berekanwe mu rusengero.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko wiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo yari mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019. Yasezerewe ari uwa Gatatu mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Umurungi Sandrine na Gatete Yves batangiye urugendo rushya rw'ubuzima nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko

Umurungi Sandrine yamanitse ukuboko kw'iburyo afata ku ibendera ry'Igihugu yemeza ko abaye umugore wa Gatete

Gatete Yves yashyize umukono mu gitabo cy'abasezeranye byemewe n'amategeko

Umurungi Sandrine ku munsi udasanzwe mu buzima bwe


Umurungi na Gatete bateye ishema imiryango yombi

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: MUGUNGA EVode-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishimwe Kenny brian4 years ago
    Umurungi Sandrne Gatete Yves mubyukri mbifurije. Kuzarambana kdi bakabana neza mubyukri bakirinda Umuntu wazana Amatiku. Murugo rwabo murakoze Umurungi Sandrine na Gatete Yves Urugo Hire





Inyarwanda BACKGROUND