RFL
Kigali

Umuryango “Nufashwa yafasha” wateguye ibirori by'abana uzamurikiramo igikombe wegukanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2019 19:06
0


Umuryango “Nufashwa Yafasha Organization” wateguye ibirori wise “Nufashwa Yafasha Christmas Children Party 2019” bigenewe abana mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri no kubifuriza impera nziza z’umwaka wa 2019.



Umuryango “Nufashwa Yafasha Organization” washinzwe na Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Gutermann Guter umunyamakuru wa Isango Star. Mu Ukwakira 2019 uyu muryango wegukanye igikombe cya serivise nziza nk’umuryango utari uwa Leta w’ubugiraneza muri uyu mwaka.

Bujyacyera Jean Paul [Gutermann Guter], yatangarije INYARWANDA ko ibi birori byo kwifuriza abana Noheli nziza bizahurirana no kumukira igikombe begukanye muri uyu mwaka, bashimirwa serivise nziza.          

Yagize ati “…Ibi birori bizaba ari byiza ni nabwo tuzerekana ku mugaragaro igihembo twegukanye. Kuko ubu twabonye ikigo cyacu cyihariye kandi tuzaba turi no gusezera abana bazaba barangije mu ishuri ryacu ry’inshuke, dufite imikino myinshi abana bazakina, tuzasangira amafunguro n’ibindi”  

Yavuze ko ibi birori by’abana bizanasusurutswa n’abahanzi batandukanye ndetse n’aba-Dj bazatangazwa mu minsi iri imbere. Gutermann Gutter anavuga ko bari gushaka abaterankunga b’iki gikorwa bageze kure imyiteguro yacyo.

Ati “Abana bo mu bice by’ibyaro ntibagira amahirwe yo kubona uburyo bwo kuryoherwa n’iminsi mikuru bitewe n’amikoro y’imiryango, kubegera no kubitaho n’inshingano zacu.” 

Ni ku nshuro ya mbere ibi birori bigiye kuba byahawe insanganyamatsiko igira ati Abana ni inshuti nziza”. Bizaba kuwa 23 Ukuboza 2019 i Ngarama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba. Abana bazakina imikino isekeje, bahabwe ibyo kurya no kunwa, bagenerwe impano, babyine ndeste bakorerwe n’ibindi bisanzwe bishimisha abana.

Umuryango “Nufashwa Yafasha” usanzwe ufasha abana batishoboye n’imiryango yabo abana bagera kuri 200, abiga mu ishuri ry’inshuke uyu muryango washinze, abo bafasha biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Umuryango "Nufashwa Yafashwa" wateguye ibirori byo kwifuriza abana Noheli Nziza n'impera z'umwaka wa 2019

Uyu muryango ufasha n'imiryango bagera kuri 200

Bujyacyera Jean Paul [Gutermann Gutter] washinze umuryango "Nufasha Yafashwa" wegukanye igihembo muri uyu mwaka wa 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND