RFL
Kigali

Dr Byamungu Livingstone n'abana be bahitanywe n'impanuka ikomeye yabereye muri Uganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2018 12:33
7


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 i Masaka ho mu gihugu cya Uganda habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu batanu muri batandatu bari mu modoka yari itwaye umuryango wa Dr Byamungu Livingstone wari umwe mu bayobozi ba BRD nawe wahitanywe n'iyi mpanuka.



Nk'uko Inyarwanda.com tubikesha Darius wigeze kuba umujyanama wa Just Family mubyara w'umugore wa nyakwigendera Dr Byamungu, yadutangarije ko abana bane n'ababyeyi babo ari bo bari berekeje mu gihugu cya Uganda aho bari bagiye kurira iminsi mikuru bityo igihe bari bageze i Masaka bakora impanuka ikomeye yatumye imodoka ishwanyuka yose bityo abana bane na papa wabo bahita bitaba Imana mu gihe mama w'abana we akitabwaho n'abaganga n'ubwo amerewe nabi cyane.

Uyu muryango wari ugizwe n'abana bane barimo babiri b'impanga ndetse na Dr Byamungu Livingstone kimwe n'umufasha we Mukagatare Dorcas uyu akaba ariwe gusa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru wari ugihumeka n'ubwo yari arembeye bikomeye mu bitaro bya Masaka muri Uganda ari naho imibiri y'abitabye Imana kugeza ubu iri.

Byamungu Livingstone yamenyekanye nk'umuyobozi muri Banki y'Igihugu y'Iterambere (BRD) ariko kugeza ubu yari yaravuyemo asigaye yikorera akaba yitabye Imana ari kumwe n'abana be bane mu gihe umufasha we ari we gusa usigaye n'ubwo nawe amerewe nabi cyane.

Livingston

Uyu muryango wari abana batanu n'ababyeyi icyakora uyu mukobwa yari yaritabye Imana mu mwaka wa 2017

Livingston

Livingston

Imodoka barimo yangiritse bikomeye

Livingston

Umufasha we yajyanywe kwa muganga ameze nabi ni we wenyine warokotse iyi mpanuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yyy5 years ago
    rip
  • sandra5 years ago
    Mbega weeeeeeeee!mbega!Mana weeeee!
  • Albert Ngarambe5 years ago
    Nyagasi Isarura yakire Aba bavandimwe kandi Abahe Umwanya wo kuruhukira Mumahoro. RIP.
  • noheli5 years ago
    imana ibakirw mubayo
  • Olen5 years ago
    Mana ihoraho sinzi icyo nasabira uwo mubyeyi witwa ngo yarokotse kuko arinjye sinakifuza kurokoka mbaye inshike. Ni ahawe Mana wanzure ibyo ushaka kuko ibi birarenze peeeee
  • I. Denise5 years ago
    ntacyo kuvuga baruhukire mumahoro birarenze .
  • Claire5 years ago
    Ni intimba ikomeye kubona umuryango uzima nta genocide yabaye.biragoye kubona amagambo yo guhumuriza inshuti n'abavandimwe b'uyu muryango. Jye birandenze.





Inyarwanda BACKGROUND