RFL
Kigali

Umusaruro Gihozo yiteze ku ndirimbo “Go Low” yakoranye na Urban Boys-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2019 22:48
0


Umuhanzikazi Igihozo Pacifique [Gihozo] yatangaje ko indirimbo “Go Low” yakoranye n’itsinda rya Urban Boys, atiyezeho ku mumenyekanisha birushijeho ashingiye ku kuba yakoranye n’abamazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro.



Uyu mukobwa yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2017. Afite indirimbo zirindwi amaze gushyira hanze, esheshatu zakorewe amashusho uretse imwe gusa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 nibwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya “Go Low” yakoranye na Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bagize itsinda rya Urban Boys.

Niyo ndirimbo ya mbere Gihozo ahuriyemo n’abandi bahanzi kuva yatangira urugendo rw’umuziki.

“Go Low” ni indirimbo ibyinitse irimo amagambo ataka ubwiza umukobwa, hari nkaho bagira bati “Ni wowe urenze i Kigali. Umubiri wawe, ni mwiza. I Kigali ni wowe uvugwa.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "GO LOW" YA GIHOZO NA URBAN BOYS

Gihozo yatangarije INYARWANDA, ko nta gihe kinini gishize asabye Urban Boyz ko bakorana indirimbo.

Avuga ko indirimbo “Go Low” yari isanzwe ifitwe na Urban Boys asabwa gusa gushyiramo igitero cye.

Yavuze ko iyi ndirimbo ayitezeho umusaruro ufatika ashingiye ku kuba yakoranye n’itsinda rya Urban Boys rifite izina rikomeye hashingiwe ku bikorwa bifata bamaze gushyira hanze mu gihe kirenga imyaka icumi bamaze.

Ati “Ni ishema kuri njyewe kandi ni ikintu cyo kwishimira. Ntabwo ari umuntu wese ubasha kugira amahirwe yo gukorana nabo (Urban Boys). Hamwe n’Imana no gushaka kwayo iyi ndirimbo igiye kumfungurira indi miryango.”

Gihozo avuga ko agiye kurushaho gukomeza gukora indirimbo nziza.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Njyewe gusa”. Ni umwe mu bakobwa batanga icyizere mu rugendo rw’umuziki w’u Rwand.

Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer HerbertSkills wo muri Uganda na Holy Beat wo mu Rwanda. Amashusho yakozwe na The Benjamin Films.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "GO LOW" YA GIHOZO NA URBAN BOYS

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "GO LOW" YA GIHOZO PACIFIC NA URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND