RFL
Kigali

Umusatsi w’umukobwa wo muri Congo wegukanye ikamba rya Miss Afurika wafashwe n’umuriro-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/12/2018 17:21
1


Umusatsi w’umukobwa w’umunye-Congo, Dorcas Kasinde, wafashwe n’umuriro ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Africa 2018, mu ijoro ry’uyu wa kane tariki tariki 27 Ukuboza 2018. Amashusho yashyizwe hanze agaragaza uyu mukobwa ahoberana na mugenzi we bari bahatanye atamenye ko umusatsi we uri kugurumana.



Uyu mukobwa ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika ahigitse abakobwa 23 bari bahataniye ikamba. Umuhango wo gutoranya Miss Africa wabereye ahitwa Tianapa Resort muri Calabar mu gihugu cya Nigeria.  

Akimara gutangazwa ko ariwe wegukanye ikamba, Kasinde yahoberanye n’umwe mu bakobwa bari basigaranye ku rubyiniro amushimira uburyo babanye. Abantu bari bitabiriye uyu muhango bavugije akaruru bavuga ko umusatsi w’uyu mukobwa uri gushya, mu gihe yari akiri mu byishimo by’uko yegukanye ikamba.

Umugabo wari mu bagize akanama nkemurampaka wari ku rubyiniro yazamije uyu muriro afatanyije n’abandi. Haturikijwe ibishashi byo kwishimira intsinzi y’uyu mukobwa ari naho benshi bahera bavuga ko byaba ariyo ntandaro yo gufatwa n’umuriro k’umusatsi w’uyu mukobwa.

Abakobwa batanu bavuye Nyampinga wa Afurika 2018.

Uyu mukobwa w’imyaka 24, mu butumwa yanyujije kuri konti ya instagram y’iri rushanwa rya Miss Africa, yavuze ko yishimiye kwegukana ikamba rya Miss Africa 2018, atangaza ko umusatsi we umeze neza n’ubwo wafashwe n’umuriro, Ati “Meza neza n’umusatsi wanjye ntabwo wangiritse cyane. Ntakibazo. Ubu ndumva nezerewe. Mwarakoze mwese! Ndashimira buri wese wambaye hafi muri uru rugendo yaba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi."

Uyu mukobwa yahembwa ibihembo birimo sheki y’amadorali 35,000, ndetse n’imodoka shya yo mu bwoko bwa SUV Jeep. Irebe wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa yatashye amara masa. Uyu munye-Congo, yagaragiwe n’ibisonga bibiri: Chimamaka Goodness Nnaemeka [Nigeria] igisonga cya mbere ndetse na Gladys Kayumba [Zambia] igisonga cya kabiri.

Akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe n’abanya-Nigeria babiri; Umunya-Ghana umwe, umunya-Tanzania umwe ndetse n’umunya-Angola umwe. Kagizwe na: Enyinna Nwinge akomoka muri Nigeria; Isabela Ayuk [Nigeria], Mathew Mensha umunya-Ghana, Millen Mangese [Tanzania], Nassim Mechalikh ndetse na Neurites Mendles wo muri Angola.

Inshuro ebyiri zabanje, iri rushanwa ryibanze ‘ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere’. Icyo gihe ibirori byayobowe na IK Osakioduwa ndetse na Weza Salange, mu gihe VJ Adams na Asari Duke aribo bayoboye abanyuraga ku itapi itukura muri  2017.

Tiwa Savage yaririmbye muri ibi birori.

Izi nshuro zose kandi hagiye hakoreshwa abahanzi batandukanye mu gususurutsa iki gikorwa. Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rya Miss Africa Calabar ryegukanwe n’umukobwa witwa Neurite Mendes ufite inkomoko mu gihugu cya Angola, yakorewe mu ngata na Gaseangwe Balopi wo muri Botswana uheruka kuryegukana muri 2017.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka rifite intego yo gushikama no kwemera ubunya-Afurika. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona wegukanwe ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Afurika.

Umunye-Congo wegukanye ikamba umusatsi we wafashwe n'umuriro.

Irebe Natacha wari uhagarariye u Rwanda.


REBA HANO UBWO UMUSATSI W'UYU MUKOBWA WAFATWAGA N'UMURIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kadogo5 years ago
    Abakora amajonjora hano iwacu nabo nibirebere kandi bibabere isomo uRwanda rutsinda hose ariko twagera muri banyampinga tugasigara birababaje ayo masura ntayo dushaka atagira ubumenyi nyampinga nyawe aba afite ubumenyi,ubuhanga bushingiye kumuco n'ubwiza bugendera kumuco kandi wa kinyafurika kuko birazwi ko turi abirabura ubundise ubwiza ni ukwitukuza





Inyarwanda BACKGROUND