RFL
Kigali

Umutoma wa Mike Karangwa na Isimbi Roselyne basezerana imbere y'Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/02/2019 17:22
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 umunyamakuru Karangwa Jean Michel waryubatse mu gisata cy’imyidagaduro, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Isimbi Roselyne w'akitiriro Mimi. Ni mu biriro binogeye ijisho byabereye mu rusengero Eglise Vivante de Jesus Christ.



Mbere y’uko Pasiteri Straton abasezeranya, yasabye Mike Karangwa kuvuga ijambo rimuri ku mutima aribwira umukunzi we. Maze Mike afata indangururamajwi atomora umukunzi we, agira ati "Isimbi Roselyne mfashe aka kanya imbere y'umuryango n'inshuti n’itorero, kandi ibyo ngiye kukubwira bivuye ku mutima wanjye wose. Ndagukunda kandi nzagukunda iteka. Uzahora uri umwamikazi wanjye mu bihe byiza byose, mu bihe bibi nta na kimwe kizigera kibuza urukundo rwanjye nawe. Muri aka kanya sinabona uko nkubwira ko nkukunda ariko Kristo wenyine ambere umuhamya. "

Isimbi Roselyne [Mimi] nawe yahawe indangururamajwi maze avuga ko yakavuze byinshi kuri uyu munsi ariko icyo ahamya ari uko akunda Mike Karangwa, yasabye Imana kumurindira umugabo we basezeranye kubana akaramata mu bibi no mu byiza. Mu ijwi rituje, Isimbi Roselyne yagize ati "Mike Karangwa ndagukunda mbivugiye imbere y’imiryango n’inshuti. Ni byinshi byinshi nakubwira. Gusa icyo ugomba kuzirikana ni uko nzahora nkukunda yaba mu bibi no mu byiza. Nzakuba hafi ibihe byose, Imana ijye ihora ikumpera umugisha. »

Imbere y’Umukozi w’Imana,  Pastor Gataha Straton Mike yavuze ko ariwe wahisemo Isimbi n'umutima we wose.  Ahamya ko bazakundana kugeza ku munsi wa nyuma azahumekeraho umwuka wa nyuma.  Isimbi nawe yahamije ko azaba hafi Mike Karangwa mu buzima bwabo bwose.

Pasiteri Straton yasezeranyije Mike Karangwa na Isimbi.

Mbere yo kwinjira mu rusengero:

Imodoka yatwaye abageni yageze ku rusengero Eglise Vivante de Jesus Christ saa munani n'igice (14h:30'). Mu mudoka barimo baganiraga; inshuti, abavandimwe n'abandi bakabasanganira bakaganira abandi bakifotozanya na bo.

Mike yinjiye mu rusengero saa  munani n'iminota mirongo itanu(14h:50'): Umugeni yamusanganiye imbere mu rusengero saa cyenda zuzuye, barahoberana bombi bagaragaza akanyamuneza ku munsi wabo w'amateka.

Imbere mu rusengero Mike wavutse ubwa kabiri yanyuzagamo akaririmbana na korali yabaririmbiraga akaganiriza umukunzi we,  bikamusetsa. Korali yaririmbye yabaragije Imana ndetse no kuyoborwa na yo. Iyi ndirimbo yaririmbwe ubona ko Mike Karangwa yatwawe, agaragaza gucengerwa n'ubutumwa bwari muri iyi ndirimbo yaririmbwe n'abasore n'inkumi.

Pasiteri wigishije Ijambo ry'Imana yasomye muri Bibiliya mu Itangiriro igice 2 umurongo wa 18: Imana Irema Eva: Uwiteka Imana aravuga Uti "Si byiza ko uyu muntu aba wenyine reka muremere umufasha umukwiriye. »

Mu bitabiriye umuhango wo gusezerera imbere y'Imana kwa Mike karangwa na Isimbi barimo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye, Mwiseneza Josiane umukobwa wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Bambikanye impeta y'urudashira

Miss Mwiseneza Josiane muri Eglise Vivante ku Kimihurura.

Mike Karangwa yatomoye umukunzi we imbere y'iteraniro.


 
Andi mafoto, reba hepfo gato.

Kanda hano urebe ubukwe bwa Mike

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntwali j.marie5 years ago
    imana izabahe kubyara hungu na kobwa kdi congratulations





Inyarwanda BACKGROUND