RFL
Kigali

Umuyapani yakoranye indirimbo “Imbabazi” na Mani Martin y’ubuhamya bw’umukozi w'Urwibutso rwa Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2019 8:35
0


Umusore w’Umuyapani witwa Daisuke Katsumata yakozwe ku mutima bikomeye n’ubuhamya yahawe n’umukozi wo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bumugeza ku nganzo yashibutse indirimbo “Imbabazi” yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Mani Martin.



Daisuke ni umuhanzi mpuzamahanga ukomoka mu Buyapani. Akunze kumvikana mu ndirimbo zishimangira amahoro. 2018 yari mu Rwanda aho yasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi. Yakozwe ku mutima n’ibyo yahabonye bimuha ishusho yeruye y’amarorerwa yabereye mu Rwanda muri Mata 1994.

Ibyo yasobanuriwe n’ibyo yiboneye amaso ku maso byunganiwe n’ubuhamya yahawe n’umwe mu bakozi bo ku rwibutso rwa Kigali wamubwiye ijambo rya nyuma umubyeyi we wishwe muri Jenoside yasize amubwiye.

Uyu mukozi yavuze ko umubyeyi we yasize amubwiye ati "Mwana wanjye nuramuka ubashije kurokoka, uzagire umutima ukomeye, ntuzagire uko aba bagize, uzashinjagire ushira, ntuzihorere, hahora Imana,”

Iyi nkuru yabwiwe n’Umukozi wo ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi yamukoze ku mutima atangira inzira yo kuyihimbamo indirimbo yashyize ahagarara yise ‘Imbabazi’yakoranye na Mani Martin.

Mani Martin avuga ko yishimiye gukorana n'umuhanzi Mpuzamahanga bavuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko yahuye n’uyu muyapani, Daisuke, mu gitaramo “Rwanda & Japan Peace concert” cyabereye ku Ishuri ry'Umuco mwiza riherereye ku kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muyapani yaramwegereye amusaba ko bakorana iyi ndirimbo bise “Imbabazi’ n’uko bahuza ibitekerezo. Yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuba yahuriye mu ndirimbo n’umuhanzi mpuzamahanga bahurije ku nsanganyamatsiko yo kwamagana Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi. 

Yagize ati “Ni ibintu by'agaciro kuri njye guhurira mu ndirimbo n'umuhanzi uturuka iyo ikantarange by'umwihariko tugahura turirimba inkuru y'urwanda. Isi yose izamenya ukuri k’u Rwanda ari uko kuvuzwe natwe ubwacu.

Yavuze ko yishimiye uburyo umukozi wo ku rwibutso rwa Kigali, yaganirije ubutumwa bwiza umuyapani bwegamiye ku mbabazi nk’inkingi ikomeye mu kongera kwiyubuka k’umuryango nyarwanda.

Ati “Numvishe nshimiye cyane uyu musore ukora ku rwibutso ku butumwa bwiza bw'imbabazi yahaye uyu muyapani bwanamukoze ku mutima bukamugera ku nganzo.”

Muri iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 14’, uyu mupayani aririmba mu Kinyarwanda akanyuzamo akaririmba no mu kiyapani. Ku rubuga rwa Youtube yanyujijeho iyi ndirimbo yanditse ko ‘Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu gihe cy'iminsi ijana gusa’.

Yavuze ko yakoranye iyi ndirimbo na Mani Martin nk’umuhanzi ukomeye mu Rwanda no muri Afurika nawe wabuze ababyeyi be muri Jenoside. Yashimangiye ko yakoze iyi ndirimbo atanga umusanzu we kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IMBABAZI' YA MANI MARTIN NA DAISUKE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND