Nikolas Sebwato ukina mu izamu rya Mukura VS amaze kugira ibitego bibiri muri Shampiyona yo mu Rwanda, akaba arusha bamwe muri ba rutahizamu n'amakipe akomeye ibitego.
Si inshuro nyinshi agera imbere y'izamu, kuko Nikolas Sebwato inshingano ze ni ukurinda ko mu izamu rya Mukura VS hakwinjiramo igitego.
Ubwo yagerageje guta izamu rye igafata umwanzuro wo kujya gushaka ibitego, Nikolas Sebwato ibitego yabimariye mu izamu, bagenzi bakomeza kumwibazaho.
Uyu Munyezamu wa Mukura VS ubu aranganya ibitego na Apama Asongwe Bemol wa APR FC kuko bombi bamaze gutsinda ibitego bibiri muri Shampiyona yo mu Rwanda.
Nikolas Sebwato kandi ntumubwire ibya Rutahizamu wa Rayon Sports, Paul Alon Gomis we ntabwo amufata nka rutahizamu kuko amurusha ibitego kandi Sebwato ari umuzamu, mu gihe Paul Gomis ari rutahizamu.
Kugeza ubu Alon Paul Gomis rutahizamu wa Rayon Sports afite igitego kimwe muri Shampiyona, mu gihe Nikolas Sebwato umuzamu wa Mukura afite ibitego bibiri.
Igitego cya mbere Nikolas Sebwato yafashe cyemezo cyo kwataka izamu rya Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium, ubwo Kiyovu yari igiye gusoza umukino n'igitego kimwe ku busa bwa Mukura. Nikolas Sebwato yarokoye Mukura ku mutwe w'akataraboneka yateye mu izamu rya Kiyovu Sports ku mupira wari uvuye muri koruneli.
Sebwato yongeye gutsinda igitego ku mukino batsinzemo Gasogi 2-1, igitego uyu umuzamu ukomoka muri Uganda yatsinze kuri kufura.
Nikolas Sebwato ubu anganya ibitego bibiri na Apam wa APR FC
Rutahizamu Paul Gomis wa Rayon Sports ubu arushwa ibitego n'umuzamu Nikolas Sebwato wa Mukura
TANGA IGITECYEREZO