RFL
Kigali

Umuzunguzayi wavuyemo icyamamare! Amateka y'ubuzima bwa Diamond ugiye gutaramira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:16/08/2019 10:46
2


Nasib Abdul Juma (Diamond Platnumz) ni umuhanzi w’umunyatanzania winjiye mu ruhando rwa muzika nyafurika byeruye muri 2009, yatangiye aririmba injyana ya Bongo Flava. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ubuzima bwa Diamond kuva mu 1989-2019.



Ku wa 2 Ukwakira 1989 ni bwo inkuru nziza yatashye i Tandale ubwo Sanura Kasim wamamye nka 'Mama Dangote' yagiye ku gise cy’umwana we Nasib Abdul Juma (Diamond), biza kurangira abyaye neza, yibarukira mu bitaro bya Amana Hospital biri mu mujyi wa Dar es Salam, ubwo umusore w’icyamamare muri Afrika yose mu njyana ya Bongo Flava yabonye izuba. Diamond ni mwene Adbul Juma na Sanura Kasim. Uyu muryango waje gutandukana Diamond akiri umwana bituma akurira kwa nyirakuru ubyara nyina.

Ubwo Diamond yari akiri umwana

IBIJYANYE N'AMASHURI DIAMOND YIZE

Diamond yakuze kimwe nk'abandi bana, aza kujya mu ishuri ry’incuke ku myaka 5 ryitwa Chakula Bora Nursery. Ku myaka 6 yaje kujya mu ishuri ribanza rya Tandale Magharibi Primary School, benshi iri zina bakunda kuryumva mu ndirimbo z'iki kirangirire. Mu by'ukuri i Tandale uyu mugabo ahafata nk'ahantu h'agaciro kuri we kubera ko ari ho yigiye gusoma no kwandika bituma ahafata nk'ah'agaciro. Mu mwaka wa 2002 ni bwo Diamond yatangiye amashuri yisumbuye. Mu mwaka wa 2006 yaje gusoza amashuri yisumbuye, aha akaba ari ho urugamba ry'ubuzima bwe mu muziki rwari rutangiye.

Intangiriro y’urugendo rwa Muzika

Iyi foto ni imwe mu zagaragaye mu ndirimbo ya mbere ya Diamond 

Nyuma yo kurangiza ishuri Diamond yari ataratangira kuririmba yewe byari n’ibintu yafataga nk'inzozi dore ko byari bigoye kubera amikoro yari macye gusa ukuri guhari ni uko Diamond yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba ari mu mwaka wa 5 w'amashuli abanza. Diamond Platnumz ukunze kwiyita Mtoto wa Tandale nk'uko akunze kubivuga mu ndirimbo ze, ni bwo yaje gutangira urugamba rwa muzika, gusa ikibazo cy'ubushobozi bucye cyabaye imbogamizi, gusa yakundaga cyane umuziki. Ikibazo cy'amikoro macye cyabaye ingutu, bituma atangira akazi ko gucuruza imyenda ibizwi nka caguwa (second hands). Abazi amakuru nyayo ni uko uyu mugabo w'ikirangirire mu njyana ya Bongo Flava n'ubwo yacuruzaga imyenda ntabwo yari afite iduka ahubwo bwari ubucuruzi buciriritse buzwi nk'ubuzunguzayi.  

Diamond na nyina mbere y'uko ubuzima buhinduka 

Nyina umubyara ari we ubu wamamaye nka 'Mama Dangote' ashingiye ku bimenyetso no kubyiruka uyu Abdul uzwi nka Diamond yagaragazaga mu bijyanye n’impano mu kubyina ndetse no mu kuririmba, mu mabyiruka ye yakomeje kumushyigikira amufasha kumujyana ahantu hose haba hari amarushanwa ayo ariyo yose; ibi bizwi nka Talent show ndetse n'amaserukiramuco akeka ko wenda yabona amahirwe yo kugaragaza impano. 

Umunyarwanda yaravuze ati “Akaburira mu isiza ntikabonekera mu isakara” gusa kuri Diamond si ko byari bimeze kuri we kabonekeye mu isiza none no mu isakara karabonetse. Uyu musore mu buto bwe bwose yamye akunda umuziki gusa impano yo kuririmba yatangiye kumugaragaramo bisezuye ubwo yigaga mu wa 5 w'amashuli abanza aho yiganaga imbyino zitandukanye ndetse anasubiramo indirimbo z'abandi, aha yarakomeje akajya agerageza n'ubwo ubuzima butari bworoshye.

Nyina umubyara yajyaga amufasha kugura ama CDs y'indirimbo z'abandi bahanzi baba abo muri Tanzania ndetse n'abandi bo hirya no hino ku isi mu rwego rwo kumufasha kuguma gukurikirana ibijyanye n’umuziki ndetse akajya amufasha no kwandika indirimbo ze bwite. Umunyarwanda yabivuze neza ati "Utazi akazakura abaga umutavu”, bamwe mu bo mu muryango ba hafi bafataga nyina wa Diamond nk'umusazi kubera gushyigikira umuhungu we kuguma gukurikirana ibijyanye n'impano ye.

Mu mpera z’umwaka wa 2007 ubuzima bwa Diamond Platnumz bwari bugisharira, agikora akazi ko gucuruza imyenda abivanga no gufotora. Yakoraga ibishoboka byose ngo agerageze kwisuganya ngo arebe ko yabona amafaranga yajyana muri studio gukora indirimbo gusa byari bigoye kubyishoboza kurusha kwambara ipantaro uyicishije mu mutwe, dore ko se umubyara yari yarabataye we na nyina n'abavandimwe be ku buryo byageze aho Diamond aba ariwe ushakira amaramuko uyu muryango wari waratawe. Gusa ntibyamuciye intege yakomeje kugerageza ngo arebe ko yabona amafaranga ajyana muri studio ngo yegere microphone yeze umutima nk'uko bajya babivuga, gusa ntiyahiriwe ahubwo byaranze ku nshuro ya mbere akomeza kurwana urugamba rutari rworoshye.

Amafaranga Diamond yakuraga muri ubu bucuruzi bwo kuzunguza imyenda byageze aho abona ko bidashoka kubonamo amafaranga ajyana muri studio. Umunyarwanda yaravuze ngo "Ntiwasiga ikikwirukamo usiga ikikwirukaho" Abdul kubera ubutumwa bwari bwuzuye mu mutwe we yashakaga kubwira abatuye isi nk'uko abahanzi benshi bajya bavuga ngo ni 'Abavugizi ba rubanda bakaba n’abahanuzi Uwiteka yazanye mu isi gutanga ubutumwa', Diamond yakomeje kugerageza izindi nzira izo ari zose zamufasha kubona amafaranga yo kujya muri studio.

Nyuma nibwo yafashe icyemezo cyo kujya mu bikorwa bihabanye n’amategeko ari bwo yatangiraga kujya ajya gukina n’urusimbi gusa aha naho byaranze ko yakuramo amafaranga ajyana gukora indirimbo kuko 'byabaye mpemuke ndamuke' yikuriramo ayo kwirira gusa. Abonye byanze ni bwo yaje kugurisha impeta ya nyina kugira ngo abone uko ajya muri studio gusa ibi byakozwe mu ibanga rikomeye kubera ukuntu bene wabo na nyina batumvaga ko ibyo Diamond ndetse na nyina washyigikiraga umuhungu we muri iyi nzira y'inzitane igana ku bwamamare uyu musore yari arimo bitazashoboka.

Diamond biturutse ku rukundo yeretswe na nyina umubyara akamwitangira bikagera n'aho kugurisha impeta ye kugira ngo abashe kubona ubushobozi bwo kujya muri studio, ibi byabaye nk'igihango gituma akunda nyina ku rwego rukabije binatuma nyina icyo yamusaba ubu agishoboye cyose yakimukorera. Akenshi uyu musore ibitaramo ajyamo nyina aba ahari byaba ibyo muri Tanzania cyangwa hanze akenshi Diamond aba ari kumwe n'uyu mubyeyi we wamurwaniye ishyaka nyuma yo gutabwa na se umubyara.

Ubuzima bwa Diamond mu ntagiriro y’urugendo rwo kuba ikirangirireyo muri muzika

Ifoto ya Diamond benshi bamuzi nka Abdul

Diamond Platnumz ntabwo yakoze indirimbo ya mbere ngo ihite imugira ikirangirire ku rwego rwo hejuru gusa yamufunguriye imiryango. Diamond Platnumz yakoranye n'umu manager witwa Chizo Mapene kubera ukuntu uyu mugabo yari yarabonye Diamond nka zahabu iri mu butaka ariko izarabagirana nishyirwa ahagaragara, yahisemo kumugira inshuti ndetse amuba hafi mu bikorwa by'umuzika byari bikiri mu bitekerezo.

Uyu mwami wa Bongo Flava yari yaramaze gutangira kugaragaza muri rubanda ko afite umuhate muri muzika aha bahise biha intego we na Mapene yo gukora album ariko kubera amikoro, batandukanye nta album n'imwe bakoze. Diamond ubuzima bwaranze ndetse n’umukobwa bakundanaga aha ni ho yamwanze burundu bivugwa ko yamwanze kubera inzozi Diamond yari afite zo kuzaba icyamamare rurangiranwa muri Tanzania kandi uyu mukobwa aka yarabonaga bidashoboka ko Abdul wari umuzunguzayi w’imyenda yamenyekana muri Tanzania yose. 

Diamond nubwo ibi byose byabaga ntabwo yigeze acika intege yakomeje arakora agumana umugambi we wo kuba icyamamare gusa akimara gutandukana n'uyu mu munager mu byo biyemeje nta na kimwe gikozwe aha naho yazengurutse amazu yatunganyaga umuziki yabonaga hafi gusa yabuze inzu itunganya umuziki imufata ngo bakorane. Muri 2009 yaje kubona undi mu manager mushya witwa Papaa Misifa ari nawe wamuhaye amafaranga ya studio yishyuyemo indirimbo “Nenda Kamwambie” ari nayo yaciriye inzira igana ku bwamamare bw'uyu musore wabaye ikirangirire ku isi y'abazima.

Iyi ndirimbo yamaze kujya hanze irakundwa umuzunguzayi avamo umuhanzi w'icyogere muri Tanzania yose. Iyi ndirimbo yari ikubiyemo ubutumwa mpamo aho aba avugamo ukuntu wa mukobwa yamutaye kubera inzozi ze gusa iyi ni nayo yafunguye amarembo y’ubwamamare bw'uyu mwami wa bongo Flava ku Isi. Nenda Kwambie yabaye indirimbo y'umwaka ndetse uyu muhanzi aba n'umuhanzi ukizamuka w’umwaka ndetse yabaye n'umuhanzi w'umugabo w’umwaka mu bihembo bya Tanzania Music Awards 2010. Mu mwaka wa 2011 uyu muhanzi yatsindiye ibihembo 5 mu bihembo bya Tanzania Music Awards. 

Ubuzima bwa Diamond mu rukundo

Diamond nyuma yo kuba umu star yaje gukundana n'umunyamideli Wema Sepetu baravugwa mu binyamakuru ibyandika birandika ndetse n'ibivuga bicika urundogoro ku rukundo rwabo. Nyuma yaho ahagana muri 2014 ni bwo yaje gutandukana n'uyu mwali aha ni ho hahise hatangira ibihuha by'uko Diamond yaba akundana n'umuherwekazi wari waramaze gutandukana n'umukire Ivan Ssemwanga bari bafitanye abana 3. Gusa Diamond n'uyu muherwekazi w’umugande iby'urukundo rwabo bakomeje kugenda babica ku ruhande bakajya bavuga ko bahura ku bw'impamvu z’ubucuruzi gusa bakajya bakomeza kubana mu ibanga bihishahisha itangazamakuru. 

Umunyarwanda yavuze ukuri ati “Ntiwahisha inzu ngo uhishe umwotsi”, ku wa 6 Kanama 2015 ni bwo Diamond yashyize ubutumwa kuri Instagram avuga ko we n'uyu mugore umurusha imyaka igera 9 biteguye imfura ye akaba n’umwana wa 4 kuri uyu muherwekazi w’umugande ukunze kwiyita “Boss lady”. Uyu mwana w'umukobwa wa Diamond Yaje kuvuka mu mwaka wa 2015 mu mpera zawo gusa bidatinze bahize babyarana n'undi mwana w'umuhungu. Umwana wabo w’umukubwa yitwa Tiffah Nillan Dangote uw’umuhungu yitwa Nillan Dangote.

Ntibyaje kugenda neza hagati y'aba bacuruzi babiri bakaba n’ibyamamare kuko Diamond yakunze gushinjwa guca inyuma uyu mugore Zari Hassan ndetse byaje no kuba intandaro yo gutanduka hagati y'aba bombi. Byaje no kuba ikibazo nyuma y'uko Zari atandukanye na Diamond. Byakomeje kujya bivugagwa ko Zari yanze ko Diamond ahura n'abana be nyuma yo gutandukana. Mu bakobwa bandi bagiye bagirana ibihe byiza na Diamond harimo Hamisa Mobetto byaje kuba imbarutso ikomeye y'itandukana rye n'uyu mugandekazi babyaranye abana babiri dore ko byazambye cyane ubwo Diamond yemeraga ku mugaragaro ko ariwe se w’umwana wa Mobetto. 

Magingo aya Diamond afite abana 3 ni bo bazwi yemera gusa mu minsi ishize hagaragaye ko ashobora kuba afite umwana yabyaye cyera utari uzwi ushobora no kuba afite imyaka 8. Gusa ibi nta kintu yigeze abitangazaho. Hari n'abandi bana babiri b'impanga bikekwa ko uyu mugabo yabyaranye n'umukobwa w’umurundikazi, gusa ntabyo nta gihamya ihari yemeza ko ari byo, gusa byigeze kuvugwa cyane ndetse bigera n'aho ibinyamakuru byavugishije uyu mukobwa w'i Burundi akabyemeza, gusa Diamond yaratuje nta kintu yabivuzeho ku ruhande rwe.

Diamond Platnumz na Tanasha mu buryohe by'urukundo

Magingo aya Diamond Platnumz ari mu munyenga w’urukundo n'umukobwa w’umunyakenya witwa Tanasha Donna Oketch ndetse unamutwitiye umwana, Aba bombi bakunze gutangaza ibijyanye n’ubukwe, gusa byabaye amateka kuko abakunzi babo bategereje ubukwe bwabo amaso agahera mu kirere. Igihari ni uko uyu mukobwa atwite umwana wa Diamond Platnumz.


Aha bishimiraga umwana bari hafi kwibaruka

Ibihembo Diamond Platnumz yatsindiye

Ibihembo bya MTV Europe Awards Diamond yatsindiye muri 2015 

Kuva mu 2010 atangiye umuziki ashize amanga uyu muhanzi amaze gutwara ibihembo birenga 50 mu myaka 9 awumazemo. Ibihembo yagiye atwara byinshi bitangwa n'ibi bigo “WatsUp TV Africa Music Video Awards, Channel O Music Video Awards, HiPipo Music Awards, Top Ten Tube Music Awards, The Headies, The Future African Awards, MTV Europe Music Awards/WORLDWIDE ACT AFRICA/INDIA, MTV Africa Music Awards, BET Awards, African Muzik Magazine Awards, Tanzania Music Awards, People's Choice Awards”.

Kubera ubukaka n’ubushongore amaze kugira mu muziki abenshi iyo babonye bahatanye na Diamond icyizere cyo gutsinda kirayoyoka. Nyuma yo gukorana n'umuhanzi w'umunya Nigeria, Davido indirimbo 'Number one' bakayikorana Diamond atari yamenyekana muri Afrika yose, uyu muhanzi yamwishongoyeho amubwira ko agiye kumugira umusitari, gusa yabigizemo uruhare bietwe n'iyi ndirimbo bakoranye dore ko isa n’iyafunguye amarembo ya Diamond muri Nigeria aho twakwita nk’igicumbi cy’umuziki wa Afrika. Magingo aya nuvuga Diamond mu gihugu icyo ari cyose ku mugabane wa Afurika bazakwikiriza baririma indirimbo y'uyu mwami wa Bongo Flava.

Uruhare rwa Diamond mu iterambere ry’umuziki wa Tanzania na Afrika y’Iburasirazuba muri rusange


Diamond ntabwo yabaye nk'abandi babona bamaze kugera ku ishami ry’igiti ngo bariteme kandi baryicayeyo aha ni ukuvuga abahanzi babona amafaranga ntihagire na macye bashora mu muziki ahubwo bakigira mu bundi bucuruzi. Diamond si ko byagenze kuko yubatse ubwami bw’umuziki muri Tanzania yubaka “WCB WASAFI“ inzu itunganya umuziki. WCB WASAFI ni inzu itunganya umuziki ukunzwe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’indirimbo z'uyu muhanzi zagiye zikundwa cyane zakorewe muri uru ruganda rw’imiziki igezweho.

Iyi nzu yagiye ifasha abahanzi benshi bo muri Afrika y'Iburasirazuba ndetse n'aba hano mu Rwanda benshi bagiye bakorera indirimbo muri iyi nzu itunganya umuziki ndetse bagakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye basinye gukorana nayo mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ntabwo Diamond yagarukiye kuri studio gusa ahubwo yaje no kubaka WASAFI FM ndetse na WASAFI TV ibi byose yabikoze mu rwego rwo guteza umuziki imbere.

Abahanzi bakomeye bo muri Amerika bakoranye indirimbo na Diamond Platnumz

Rick Ross na Diamond bakoranye indirimbo yitwa Waka. Diamond Platnumz yatangarije ikinyamakuru cyitwa Allafrica.com ko uyu mugabo yamuciye agera kuri $56,000. Ne-yo bahuriye mu ndirimbo yitwa Marry you, iyi yavuze ko uyu muhanzi yamuciye $104,000. Omario bahuje ubushobozi bw’amajwi mu ndirimbo yitwa 'African beauty' aha Diamond ntabwo yigeze atangaza ayo bamuciye gusa yavuze ko yigeze kugira igitekerezo cyo gukorana indirimbo n'umuraperi w’umunyabigwi mu muziki ya Amerika uzwi nka TYGA. Yavuze ko uyu muraperi yamuciye agera kuri $150,000. Diamond amaze gutangaza ibi yavuze ko umuziki ari ubucuruzi nk'ubundi kuko uko ushora ni ko wunguka.

Ese Diamond ushaka kumutumira ibijyanye n’ibiciro bihagaze gute?

Akeshi biba bigoye kumenya amafaranga umuhanzi yishyuza cyangwa bamwishyuye gusa amakuru dukesha urubuga rwa Kenyalife.info rwahawe na Diamond ni uko iyo ushaka kuririmbirwa n'uyu mugabo muri Tanzania ubaye ufite ari hasi ya $4000 uba wibeshye. Hanze ya Tanzania biba bihenze kuko ntabwo ajya hasi ya $25000. Amakuru ahari ni uko ubwo Diamond aheruka mu Rwanda ashobora kuba yarishyuwe agera $100,000. Ibijyanye no gukorana indirimbo na Diamond nibura collabo imwe uyu muhanzi yaguca atari hasi $3000 kuri Audio gusa naho kuri video umuha atari hasi $6000. 

Ese n’iki abandi bahanzi bakwigira kuri Diamond

Umuhanga ni uwiga umunsi ku wundi kandi akemera guhindura imikorere mibi akareba imikorere myiza kandi byose bigerwaho kubera kudacika intege ndetse no kugira intego y’ubuzima. Dukurikije urugendo rw'uyu mugabo urimo gupima miliyoni zirenga 5 z'amadorali y'Amerika ari hafi miliyaridi 5 kumwigiraho, abantu bamwigiraho kudacika intege ndetse no gukunda akazi binyujijwe mu kunoza umurimo uwo ariwo wose bagamije iterambere. Diamond ni umuhanzi ubusanzwe uzwiho gukora udushya binyuze mu mibyinire binatuma uwamubonye ku rubyiniro aho yifuza kongera kumureba ibi nabyo benshi babikoze umuzikbakorai wabageza kure ndetse bigatuma hari n'abandi bigirira akamaro

Diamond yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu aho yitabiriye igitaramo gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/08/2019. Indirimbo uyu muhanzi yitezweho kuzaririmbira abanyakigali ni Tetema yakoranye na RayVanny, African Beauty yakoranye na Omarion, Inama yakoranye na Fally Ipupa, Iyena yakoranye na RayVanny, Waka yakoranye na RickRoss, Hallelujah yakoranye na Morgan Hertage, Kanyaga ye bwite, Vumbi yakoranye na Ray Vanny, Mwanza (Nyegezi) yakoranye na RayVanny, Jibebe yakoranye n'abahanzi bo muri Wasafi na Kwangwaru yakoranye na Harmonize na The one yakoze ku gite cye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H4 years ago
    Iyo nkuru ikoze neza cyane. Uyu Kinyamakuru ni umuhanga kabisa👌👌👌
  • sinari wcb wasafi2 years ago
    jyewe ndamwemera cyane icyampa tukavugana kuri4ne0786433311





Inyarwanda BACKGROUND