RFL
Kigali

Menya King Kaka, umuraperi, umusizi n'umwarimu muri kaminuza wakoranye indirimbo ‘Alright’ na Roberto

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2019 14:22
0


Yitwa Kevin Ombima [Rabit, King Kaka, Kaka Sungura] akaba umuraperi w’umunyempano uri kugwiza ibigwi mu njyana ya Hip hop, ni umunya-Kenya uri mu bahanzwe amaso washyize imbere ubusizi mu mirongo yandika. Aherutse gukorana indirimbo ‘Alright’ n’umuhanzi Roberto wo muri Zambia.



Indirimbo ‘Alright’ imaze icyumweru ku rubuga rwa Youtube, ni indirimbo y’umuhanzi Roberto yifashishijemo King Kaka, yanayimurikiye i Kigali mu gitaramo aheruka gukorera Wakanda yari yatumiwemo na Dj Pius nawe wamuritse amashusho y’indirimbo ‘Hombo homboka’.

King Kaka yabonye izuba kuya 07 Mata 1987, yujuje imyaka 32 y’amavuko. Yatangiye kumenyekana mu 2006 ubu abarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kaka Empire. Ni umuhanzi w’umunya-Kenya watyaje ubumenyi mu njyana ya Hip hop, ni umwanditsi w’indirimbo, atunganya amashusho y’indirimbo akanayobora ikorwa ryayo, gusa akaba yariyeguriye ishoramari.

Byose byatangiye tariki 28 Ukuboza 2010 King Kaka agira igitekerezo cyo gutangira urugendo rw’umuziki. Ni igitekerezo yagize nyuma yo kuganira n’umwe mu bacuruzi bari mu iguriro rinini. Yabajijwe icyo yifuza gukora mu ntangiriro z’umwaka w’2011.

Ashingiye kubyo yabwirwaga na benshi ko afite ubwenge bwo kwandika no kurapa yahise agura ikayi n’ikaramu atangira kwandika imirongo. Yari yagiye mu iguriro rinini agiye kugura capati yarayiguze ariko anataha yiyemeje gukora umuziki w’impinduramatwara.

Indirimbo yise “Swahili Shakespeare” yakoze mu myaka irindwi ishize yumvikanishijemo ubuhanga bwe mu njyana ya Hip hop. Iyi ndirimbo yamushyize ku gasongero k’abanyamuziki bihagazeho ku ijwi bisenderezwa n’amagambo atondekanya mu ndirimbo ze ndetse kuri ubu imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 373,339 ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirimbo yatanzweho ibitekerezo birenga 500 benshi bavuga ko iyi ndirimbo itava mu mutwe ndetse ko bakomeza kuyumva basubizamo. Hari abandi bavuze ko bakunda King kaka kubera ubusizi bwe anyuza mu ndirimbo abandi bakavuga ko ariwe ufite idarapo ry’umuziki wa Kenya.

Ni indirimbo yumvikanamo ibicurangisho by’umuziki bituje kandi binogeye ugutwi. King kaka byarenze gukora umuziki, ashyira imbaraga mu ishoramari ryagutse anaharanira gufasha abababaye. Amashuri abanza yize St. Johns, ayisumbuye yiga Eastleigh. Nyirakuru yitabye Imana akiri muto. Yabonye urukundo rwa nyina amwitaho mu buto bwe kugeza akuze.

Yakoze imirimo itandukanye kugira ngo umwana we abeho neza. Mu biganiro King Kaka yagiye agirana n’itangazamakuru ryumvikanishije ko nyina ariwe muntu afatiraho urugero. Ku wa 16 Kamena 2017, King Kaka yagizwe ambasaderi wa Unicef abicyesha indirimbo ye yise “Life na adabu.”

Yigeze gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko n’ubwo Mandela wo muri Afurika y’Epfo yari umuyobozi mwiza, Biko yavugishaga ukuri, Luther King yabaye isoko y’ubuyobozi bwiza, Obama yari afite amagambo meza, uwitwa Maathai yari afite intumbero, Ali yifitiye icyizere muri bo nta n’umwe wamurutira nyina kuko yareze umwami. Ati “Ndagushimira mama. Uri intwari n’umunyabigwi.”

King Kaka yakoze ubukwe n’umuraperi mugenzi we witwa Chemutai wamenyekanye nka Sage. Bombi babyaranye abana babiri. King Kaka yaje gutandukana na Chemutai buri wese ashyira ingufu mu rugendo rw’umuziki we. Kuya 08 Kamena 2018 yatangiye akazi ko kwigisha muri Kaminuza yo muri Kenya yitwa Zetech iherereye ahitwa Ruiru.

Kuri ubu King Kaka abana n’umugore witwa Nana Owiti nawe bafitanye abana babiri. Muri Nzeri 2015, King Kaka yashoye imari ashinga kompanyi yise ‘Kaka Empire’s Majik’ ishinzwe gutanga no gutunganya amazi. Ku wa 25 Ukuboza 2018 mu kiganiro yagiranye na Daily Nation, King Kaka yabajijwe uko ahuza ubuhanzi n’ubushabitsi asubiza ko buri kintu cyose agishakira umwana kandi ko yiyiziho gukorera ku gihe. 

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro na HOT 97, King Kaka yagize amahirwe yo guhura na n’umuherwe Bill Gates, umuhanzi Ed Sheeran, Graca Machel n’abandi. Avuga ko yari yatumiwe ku bw’ubukangurambaga yari yakoreye mu gihugu cye. Kuri we ngo byari iby’agaciro n’icyubahiro ku bwo kwicarana n’ibikomerezwa ku isi.

Mu bukangurambaga bwe yatangije yashishikarizaga abana b’abakobwa kujya ku ishuri ndetse yahise ashinga n’umuryango ubafasha. Aganira na Hot 97 yahise aba umuhanzi wa mbere wo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba ugiranye ikiganiro n’iki gitangazamakuru cyatumiweho abahanzi bakomeye nka T-Pain, T.I. ndetse na Jay-Z.

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki, King kaka yakoranye n’abahanzi b’amazi azwi. Muri Gicurasi 2019 yakoranye indirimbo ‘Far away’ na Cassidy akaba umuraperi wo muri Amerika wakanyujijeho mu myaka ishize. Yagaragaraye mu ndirimbo ‘Hotel’ yakoranye n’umuhanzi R. Kelly utorohewe n’ibirego muri iyi minsi.

Yakoranye kandi indirimbo na Rich Mavoko, Tracy Morgan, Cassidy, the lonely island n’abandi. Kuri albumu ya kabiri aherutse gushyira hanze yifashishijemo abahanzi barimo Tracy Morgan, Talib Kweli, Romain Virgo, Nadra, Nameless, Steph Kapela, Kristoff ndetse na H-Art the Band.

Roberto yakoranye indirimbo 'Alright' na King kaka

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "SWAHILI SHAKESPEARE" YA KING KAKA

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ALRIGHT" YA ROBERTO NA KING KAKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND