RFL
Kigali

Umwiza yatwaye irushanwa ry’imivugo ryabereye mu nkambi ya Nyabiheke

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/04/2019 19:13
0


Umukobwa witwa Umwiza Jeannette ubarizwa mu nkambi ya Nyabiheke yahize abandi mu irushanwa ry’imivugo abicyesha umuvugo we yise ‘Buhunzi ndekura ngende’. Yanahawe ikindi gihembo kuko yishimiwe bikomeye n’abitabiriye iki gikorwa cyo gutoranya abanyempano mu mivugo.



Umwiza niwe wabaye uwa mbere mu irushanwa ry’imivugo akurikirwa na Mukagaju Aimerance wabaye uwa kabiri abicyesha umuvugo yise ‘Gitera’. Umwiza Jeannette wahize abandi avuga ko yari asanzwe yandika imivugo ariko ngo nyuma yo kubona amahugurwa yasanze hari byishi byaburaga mu busizi bwe.

Yongeraho ko bigiye gutuma yandika imivugo ikomeye naho ngo kwegukana iri rushwana byamuhaye ikizere cyo kuzagera ku nzozi ze kuko abonye inzira yo kunyuzamo ibihangano bye.

Amarushanwa y’imivugo  ndetse n’amahugurwa ategurwa  n’umuryango  udaharanira inyungu, Transpoesis. Yasorejewe mu mu nkambi ya Nyabiheke nyuma y’inkambi zinyuranye harimo iya Mahama ndetse na Gihembe hashakishwa impano mu busizi.

Umwiza [uwo bateruye] niwe wahize abandi mu irushanwa ry'imivugo.

Ni nyuma y’amahugurwa yabaye tariki ya  28 Werurwe 2019 kugeza tariki  01 Mata 2019 hari hatahiwe amarushanwa mu busizi 12 bavuye mu bahuguwe 60.

Abarushanwa buri umwe yavugaga umuvugo we maze akanama nkemurampaka kagatanga amanota hagahembwa batatu bahize abandi bagahabwa ibihembo bitandukanye harimo imipira yo kwambara , amaradiyo na ekuteri no gutunganyirizwa amajwi n’amashusho y’umuvugo wahize iyindi.

Aya mahugurwa ndetse n’amarushanwa ategurwa kubufatanye na World vision ndetse na Goethe Institut, ikigo giteza imbere umuco w’Abadage mu Rwanda hamwe na Swiss cooperation umuryango w’abasuwisi mu Rwanda hagamijwe kongera kubaka ikizere mu rubyiruko ruba mu nkambi no kubibutsa ko hari icyizere cyo gutaha mu gihugu cyabo no kugaragaza impano ziri mu nkambi.

Umwihariko w’abasizi bo mu nkambi ya Nyabiheke benshi imivugo yabo igaruka ku gahinda baterwa n’ubuhunzi ndetse n’ibibazo biri mu gihugu cyabo ndetse no kuba mu barushanwaga umubare munini wabo wari abakobwa.

Andrea Grieder, uyobora transpoesis yagize ati “Twateguye aya marushanwa tugamije kugaragaza impano ziri mu nkambi ndetse no kongera kububakamo icyizere.”

Akomeza avuga ko bishimiye uko iki gikorwa cyanze kuko babonye impano nyishi zikomeye kandi zifite ejo hazaza kandi yemeza ko amarushanwa nkaya azakomereza no mu zindi nkambi.


Aya marushanwa agamije kurushaho kumenyekanisha impano mu mivugo n'ubusizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND