RFL
Kigali

Umwungeri Patrick wabaye Kapiteni wa Police FC asezeye kuri ruhago, kuki agiye imburagihe? VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/08/2022 18:12
0


Myugariro w'imyaka 28 y'amavuko Umwungeri Patrick yahagaritse umupira w'amaguru nyuma y'imyaka isaga 12 ahangana.



Patrick Umwungeri wabaye Kapiteni wa Police FC mu 2015 ndetse akaza kuyigiriramo ibihe byiza, yamanitse inkweto ku mugaragaro imbere ya Camera za inyaRwanda.

"Ubu ikintu nakubwira nsezeye umupira w'amaguru abanyarwanda kuzongera kumbona mu kibuga ndimo gukina ntabwo bihari." Umwungeri Patrick aganira na INYARWANDA SPORTS TV.

Arakomeza ati "Ntabwo ari ukuvuga ngo ni ikibazo cy'imyaka ngo umubiri urananiwe, ahubwo umuntu ni we wicara agafata umwanzuro w'aho ubuzima bwe abwerekeza. Ndacyari mu mupira w'amaguru n'ubwo ntarimo gukina ariko ntabwo ngiye kure".

Tariki 3 Kanama 2021 ni bwo Umwungeri Patrick yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri Bugesera FC bivuze ko yari asigaje umwaka muri iyi kipe.

Umwaka ushize w'imikino ni bwo Patrick ndetse n'ubuyobozi bwa Bugesera FC bahisemo gusesa amasezerano bituma Bugesera FC iba ikipe ya nyuma Patrick uvuka muri Kayonza akiniye.

Umwungeri wambaye nimero 4 ubwo yinjiraga mu Mavubi

Tumubajije impamvu nyamukuru itumye amanika inkweto hakiri kare, yavuze ko yumva igihe cyari kigeze ariko hakabamo n'intandaro y'urutugu. "Reka nkwibutse gato ubwo nari muri Police FC nigeze kuvunika urutugu barambaga nsa nk'aho nkize, ariko ejobundi ndi muri Bugesera FC rwaragarutse njya kwa muganga mbona ko nkomeje kwibagisha byazaba bibi kurushaho."

Mu 2009 ni bwo Umwungeri Patrick yavuye mu Irerero rya Kayonza yerekeza muri SEC Academy ahava yerekeza muri Kiyovu Sports yavuyemo ajya muri As Kigali ayivamo ajya muri Police FC. Mu 2019 ni bwo yatangiye urugendo rwo gukina mu ntara ubwo yasinyaga muri Mukura Victory Sports ayivamo ajya muri Bugesera FC.

"Ndashimira abanyarwanda muri rusange abafana banjye ku rukundo banyeretse ubwo nari nkiri umukinnyi, abatoza bantoje ndetse n'abayobozi b'amakipe nakiniye."

Kuri ubu Umwungeri Patrick ari kwimenyereza umwuga w'ubutoza mu ikipe ya As Kigali aho ari gufashwa na Cassa Mbungo Andre wanamutoje.

Patrick Umwungeri yakiniye ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 ayifasha kubona tike y'igikombe cy'Isi cyabereye muri Mexico. Yakiniye ikipe y'igihugu kandi y'abatarengeje imyaka 20 ndetse akaba ari umwe muri ba myugariro bakiniye Amavubi makuru bakiri bato.

REBA HANO IKIGANIRO MU BURYO BW'AMASHUSHO

">

Patrick muri As Kigali

Seninga Innocent arimo yambika igitambaro cy'ubukapiteni Umwungeri Patrick 

Patrick na Kayumba wari Kapiteni wa  As Kigali

Umwungeri Patrick ari muri Mukura







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND