RFL
Kigali

Uncle Austin agiye gusinyisha umuhanzikazi muri Management Ent asanganira Rukotana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2019 19:35
1


Umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umuhanzi Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin yatangaje ko yitegura kugirana amasezerano y’imikoranire n’umuhanzikazi mushya agiye kwinjiza mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi Management Entertainment isanzwe ibarizwamo umuhanzi Victor Rukotana.



Uncle Austin uhamya ko afite indirimbo zigera kuri 30 yitegura gushyira hanze, yatangarije INYARWANDA, ko namara gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Warumagaye’ ya Victor Rukotana azakurikizaho guha ikaze mu Isi y’imyidagaduro umuhanzikazi mushya, atifuza guhita atangaza ubu.  

Avuga iyo yumvise umuhanzi ufite impano aba anifuza ko abanyarwanda n’abandi bamwumva. Ati « Nyuma ya ‘Warumagaye’ mfite umuhanzikazi mushya nshya ngiye gushyira mu kibuga. Ntabwo namuvuga, gusa ndifuza ko mwazamwumva. Nkunda iyo numvishije umuntu ufite impano ntarumva ahandi mbanifuza ko n’abanyarwanda bayumwumva.

Yavuze ko gufasha abahanzi bafite impano byatumye hari benshi bamenyekana, ngo ibyo akora byatanze umusaruro. Yagize ati«….Impano nyinshi mbona nifuza ko n’abanyarwanda bazumva. Ndacyeka ko hari benshi batari kuzumva iyo ntazivumbura. Ndatekereza ko uwo ari umwe mu muhamagaro mfite kuri iyi Isi. »

Uncle Austin ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ; amaze kuzamura benshi mu bahanzi Nyarwanda mu ruganda rw’umuziki. Urutonde rw’abahanzi bamaze kumuca mu biganza ni rurerure, yafashishije Bruce Melodie, Yvan Buravan, Teta Diana, Queen Cha, Charly&Nina, Marina, Princess Priscillah…ndetse na Victor Rukotana bari kumwe ubu.

Mu gihe Management Entertainment ya Uncle Austin imaze ikora, bamaze gushyira hanze ibihangano bitandukanye nka ‘Promise’,’Warumagaye’….za Victor Rukotana, ‘Ubanza ngukunda’, ‘Najyayo’ ya Uncle Austin n’izindi.

Uncle Austin aritegura gusinyisha umuhanzikazi muri Management Entertainment.

UMVA HANO INDIRIMBO 'WARUMAGAYE' YA VICTOR RUKOTANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rahayiroyi5 years ago
    Turasabako mwamutubariza ko hari nabandi yadu fasha iki murakoz





Inyarwanda BACKGROUND