RFL
Kigali

Uncle Austin atangiye umwaka ashyira hanze amashusho y'indirimbo 'Ubanza ngukunda Remix' -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2019 18:23
0


Mu minsi ishize ni bwo Uncle Austin yashyize hanze indirimbo nshya 'Ubanza ngukunda' iyi ikaba indirimbo ya Meddy ariko uyu muhanzi yasubiyemo. Nyuma y'iminsi mike cyane ayishyize hanze Uncle Austin yashyize hanze amashusho yayo nk'uko yari yatangarije Inyarwanda.com ko amashusho yayo yamaze kuyatunganya.



Iyi ndirimbo 'Ubanza ngukunda' Uncle Austin na Meddy bayiririmbanye bwa mbere mu gitaramo cya East African Party cyari cyatumiwemo Meddy nk'umuhanzi mukuru. Uncle Austin yayisubiyemo cyera icyakora ubwo Meddy yakoreraga igitaramo muri Kenya baje kwemeranya ko Uncle Austin yayishyira hanze.

Uncle Austin

Uncle Austin yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo Ubanza ngukunda Remix

Uncle Austin wari waramaze no kuyifatira amashusho yabanje gushyira hanze iyi ndirimbo, kuri ubu akaba yamaze no gushyira hanze amashusho yayo. Ahamya ko iyi ari intangiriro nziza y'umwaka wa 2019 umwaka ashaka gukoramo cyane ku buryo Imana imufashije nk'uko abitangaza ngo uyu waba umwaka azagiriramo ibihe byiza mu muziki we.

REBA HANO INDIRIMBO 'UBANZA NGUKUNDA' YA UNCLE AUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND