RFL
Kigali

Uncle Austin yakoranye indirimbo na Marina yizamuriye, inzira yanyuzemo abarimo Yvan Buravan na Bruce Melody-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2019 17:06
2


Uncle Austin ni we muhanzi ufite umwihariko wo kuzamura abandi bahanzi bagaragaza impano ariko batazwi. Amaze kumurika benshi banagiye bavamo ibyamamare. Ni nawe uherutse kuzamura Marina umuhanzikazi umaze kwandika izina mu mitima y’abatari bake. Aba bahanzi bakoranye indirimbo bise ‘It’s Love’.



Uncle Austin abahanzi banyuranye yagiye azamura yakunze kubafasha bagakorana indirimbo zabaga ziri mu zamamaye. Ingero zirahari hari Bruce Melody bakoranye indirimbo ‘Nashima’, Yvan Buravan bakoranye indirimbo ‘Urwo ngukunda’ n'abandi benshi bagiye bakorana indirimbo zikagira uruhare mu kwamamara kwabo.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘IT’S LOVE’ UNCLE AUSTIN YAKORANYE NAMARINA

Uncle Austin

Indirimbo nshya ya Marina na Uncle Austin...

Uncle Austin kuri ubu inzira yanyujijemo abandi bahanzi ni nayo yifuje kunyuranamo na Marina bamaze gukorana indirimbo ‘It’s Love’. Iyi ndirimbo ubusanzwe ni iya Marina ariko inumvikanamo Uncle Austin. Iyi ndirimbo nshya ya Marina na Uncle Austin yakorewe muri Monster Record aho umuziki wa Marina watangiriye cyane ko ari ho yakoreye indirimbo ya mbere ubwo yari amaze gusinyana amasezerano na Uncle Austin ko agiye kumufasha.

Kuri ubu Uncle Austin yakoze inzu ifasha abahanzi yise ‘The management’ iyi ikaba ari yo abarizwamo kimwe na Victor Rukotana indi mpano yazamuye muri muzika y’u Rwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘IT’S LOVE’ UNCLE AUSTIN YAKORANYE NAMARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay5 years ago
    hahah ariko rwose uyu ngo ni aistin muheruka akora mukabari kitwa nyirarock none ngo niwe mustar ugezweho ikigali ndagaswi naho uyu mwana we witwa Manyinya simuzi ntanicyo aririmba pe
  • Mc.matatajado5 years ago
    perfect





Inyarwanda BACKGROUND